Wa mushinwa ushinjwa gukubita umunyarwanda nawe aravuga ko yamukomerekeje

Umusore witwa Mahoro Pascal uri mu kigero k’imyaka 29 avuga ko yakubiswe n’Umushinwa bakorana muri Sosiyete ikora imihanda, ya China Road, iyi sosiyete yo ivuga ko uriya musore yakimbiranye na mugenzi we bitewe no kutabasha kumvikana ku rurimi, n’ikibazo cy’ubujura bwa mazutu Mahoro yatahuweho kiba intandaro y’ayo makimbirane.

HE XUEBING yakomeretse bikomeye ku munwa

Mahoro Pascal w’imyaka 29 usanzwe ari umushoferi muri iriya Sosiyete mu myaka ine ishize, ku wa mbere tariki 18/05/2020 mu masaha y’igicamunsi, nibwo yagiranye amakimbirane  n’Umushinwa avuga ko yitwa Hoo (izina rye ni HE XUEBING) uri mu kigero k’imyaka 50.

Soma Inkuru twari twabagejejeho mbere:

Umushinwa yakubise umunyarwanda amugira intere amwita ingurube

 

Byabereye mu kigo cya Sosiyete ya China Road giherereye mu Mudugudu wa Nezerwa, Akagari ka Berwa, mu Murenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo.

Mahoro avuga ko ku Cyumweru tariki 17 Gicurasi 2020, bari ku Kibuga k’indege mu mirimo yo kucyagura, ngo uriya Mushinwa ubusanzwe ukora akazi k’ubukanishi, apima imodoka Mahoro yarimo akoresha itwara ibitaka asanga irimo mazutu nyinshi, niko guhita ahamagara abayobozi bo muri China Road.

Ku Cyumweru bahise bamujyana kuri Police i Kanombe, bahageze bababwira ko batumva neza ikirego kiri mu kuba mu modoka harimo mazutu nyinshi, Mahoro baramureka arataha.

Nyuma baje kumubwira ko ku wa mbere azajya ku kazi kuri China Road bakamuhemba amafaranga yakoreye uku kwezi bakayamuha akagenda, yahageze mu gitondo bamusaba kuza gusubirayo ku gucamunsi.

Ati “Nasubiyeyo ngenze ku muryango mpura na wa Mushinwa wandeze ko mu modoka yasanzemo mazutu nyinshi, yari azi ko kuri Police bamfunze, ahita anyadukira amfata mu ijosi atangira kunkubita, antera jido, antera imigeri mba nituye hasi nanirwa kweguka.”

Uyu musore avuga ko yahise ajyanwa kwa muganga kuri Legacy Specialty Clinic, bamutera urushinge banamwandikira imiti, bakora ibizamini ngo barebe niba nta mvune zikomeye yagize.

Hari umwe mu Banyarwanda bakorera muri iriya Sosiyete uri ku rwego rwo gukoresha abandi, ntiyemereye Umuseke niba Mahoro yarahohotewe, ntiyanabihakanye gusa avuga ko atari wo kwemeza ihohotera.

Ati “Mahoro yakoraga mu Bashinwa, si jye wakwemeza ko yahohotewe, ibyo byemezwa n’inzego zibifitiye ububasha.”

 

China Road ivuga ko Mahoro yakimbiranye n’Umushinwa wamufashe yiba Mazutu

Sosiyete ikora imihanda ya China Road ivuga ko Mahoro Pascal usanzwe ari umushoferi wayo, ku cyumweru tariki 17 Gicurasi 2020, yahawe litiro 60 za mazutu agiye mu kazi, nimugoroba yaje gutahurwa n’Umushinwa bakorana, witwa HE XUEBING akeka ko yibye mazutu, niko gupima iyari isigaye muri tanki y’imodoka.

Yaje gusanga mu modoka Mahoro yari yiriwe akoresha afitemo litiro 140 kandi yari yiriwe akora, HE XUEBING abibonye atanga amakuru ku Bayobozi ba China Road, nibwo Sosiyete yahise itangira igenzura, isanga mazutu yibwe mu mashini yakoranaga akazi n’imodoka Mahoro yari atwaye, hafatwa ikemezo cyo gusesa amasezerano na we.

Ubuyobozi bwa China Road buvuga ko Mahoro yaje kujya i NDERA ku Biro by’iyi Sosiyete, ahuye na wa Mushinwa HE XUEBING batangira gukimbirana, amuziza ko yamutanzeho amakuru, nibwo Mahoro ngo yakubitaga Umushinwa aramukomeretsa bikomeye.

 

Mahoro yaguye hasi amaze kuvusha Umushinwa amaraso

Ubuyobozi bwa Sosiyete ya China Road buvuga ko Mahoro abonye ko akomerekeje uriya Mushinwa amaze kumusagarira yahise aryama hasi, agaragaza ko yakubiswe bikomeye.

Yaje kujyanwa kwa Muganga, kuri LEGACY CLINICS ngo barebe niba yakomeretse, ariko basanga bidakabije arataha.

Mugenzi we HE XUEBING bashyamiranye na we yajyanywe hariya kuri LEGACY CLINICS ariko basanga yakomeretse cyane bamujyana kuri King Faisal Hospital i Kigali, niho arimo kwitabwaho kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.

YADUSONEYE Emile wabonye biriya biba avuga ko gukimbirana byatangijwe na Mahoro, uyu ngo yabonye ko Umushinwa akomeretse cyane aba ari we uryama hasi kugira ngo ibibaye bibonwe ukundi.

HE XUEBING aracyari mu Bitaro bya King Faisal@igicumbinews.co.rw