Gicumbi: Umusore birakekwa ko inyama yamunize akikubita hasi agahita apfa

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Umusore birakekwa ko yishwe n’inyama ubwo yari amaze kurya muri Restaurant. Ahagana saa munani zo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Mata 2024, nibwo Umusore witwa Dushimirimana Vincent wari utuye mu Mudugudu wa Rwasama, Akagari ka Gacurabwenge, Umurenge wa Byumba, mu karere ka Gicumbi, yagiye muri imwe mu maresitora iri mu isantere yo mu kabuga ka Rwasama, akaryamo amafunguro arimo n’inyama ariko amakuru arimo urujijo atangwa na barimo na ny’iri Restaurant avuga ko inyama yamunize igahagama mu muhogo bagenzi be bakamafasha kureba ko yamanuka bikanga ngo asohotse hanze ahita yikubita hasi arapfa.

Bamwe mu baturage baganiriye na igicumbinews.co.rw ntibemeranywa ku cyabaye intandaro y’urupfu rw’uyu musore. Kuko hari abavuga ko byatewe n’inyama yamunize abandi bakavuga ko bishoboka ko haba hari uburozi bwari bwashyizwe kuri iyo nyama akaba aribwo bamwambuye ubuzima.

Umukuru w’Umudugu wa Rwasama, Jean Marie Vianney Hakuzimana yabwiye igicumbinews.co.rw ko amakuru y’ibanze abaturage bari bahari bamuhaye avuga ko uyu musore yishwe n’inyama imunize kubera ko abo bari bari kumwe bagerageje kumurokora ariko bikanga.




Ati: “Ni kwakundi umuntu ajya muri resitora agasanga abandi barimo kuzigura nawe akayigura gusa ngo yashatse kuyirya bunguri nuko iramuniga bashaka kuyimurutsa biranga. Ni ibisanzwe n’amazi yakwica!. Ni nk’impanuka kuko na mugenzi we yashatse kuyimurutsa ariko biranga. Yasohotse nk’ujya hanze ahita ahirima bamutobera isukari bagiye kumuha basanga yapfuye”.

Mudugudu yakomeje avuga ko nyakwigendera umurambo we wahise ujyanwa kwa muganga kugira ngo ukorerwe isuzuma. Ati: “Twakoze ubufasha ubuyobozi na RIB bamujyana kwa muganga kugira ngo bamusuzume kuko hari n’abatari kwemeza ko yishwe n’inyama”.

igicumbinews.co.rw yagerageje kuvugisha izindi nzego ku bijyanye n’iki kibazo ariko ntitwazibona. Turakomeza gukurikirana iyi nkuru mu gihe hagitegerejwe ibisubizo bya muganga  ku cyaba cyateye urupfu rw’uyu musore.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: