Umushinwa yakubise umunyarwanda amugira intere amwita ingurube

Umusore w’Umunyarwanda uri mu kigero k’imyaka 29 avuga ko yakubiswe bikomeye n’Umushinwa bakorana muri Sosiyete ikora imihanda, ya China Road, avuga ko hariya haba urugomo, n’irondaruhu, ngo bari bagiye kumwirukana bamusaba ko ajya ku biro bakamuha amafaranga, ahageze ahubwo arakubitwa.

Mahoro yakubiswe jido ananirwa kweguka

Mahoro Pascal w’imyaka 29 usanzwe ari umushoferi muri iriya Sosiyete mu myaka ine ishize, kuri wa mbere tariki 18/05/2020 mu masaha y’igicamunsi, nibwo yakubiswe n’Umushinwa witwa Hoo uri mu kigero k’imyaka 50.

Byabereye mu kigo cya Sosiyete ya China Road giherereye mu Mudugudu wa Nezerwa, Akagari ka Berwa, mu Murenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo.

Umuseke dukesha iyi nkuru waganiriye na Mahoro avuga ko ku Cyumweru tariki 17 Gicurasi 2020, bari ku Kibuga k’indege mu mirimo yo kucyagura, ngo uriya Mushinwa ubusanzwe ukora akazi k’ubukanishi, apima imodoka Mahoro yarimo akoresha itwara ibitaka asanga irimo mazutu nyinshi, niko guhita ahamagara abayobozi bo muri China Road.

Ku Cyumweru bahise bamujyana kuri Police i Kanombe, bahageze bababwira ko batumva neza ikirego kiri mu kuba mu modoka harimo mazutu nyinshi, Mahoro baramureka arataha.

Nyuma baje kumubwira ko ku wa mbere azajya ku kazi kuri China Road bakamuhemba amafaranga yakoreye uku kwezi bakayamuha akagenda, yahageze mu gitondo bamusaba kuza gusubirayo ku gucamunsi.

Ati “Nasubiyeyo ngenze ku muryango mpura na wa Mushinwa wandeze ko mu modoka yasanzemo mazutu nyinshi, yari azi ko kuri Police bamfunze, ahita anyadukira amfata mu ijosi atangira kunkubita, antera jido, antera imigeri mba nituye hasi nanirwa kweguka.”

Uyu musore avuga ko yahise ajyanwa kwa muganga kuri Legacy Specialty Clinic, bamutera urushinge banamwandikira imiti, bakora ibizamini ngo barebe niba nta mvune zikomeye yagize.

Avuga ko ibyo yakorewe ari ihohotera, kuko ngo si we wenyine hari n’abandi bahohotewe b’Abanyarwanda, ngo Abashinwa babatuka ko ari ‘Ingurube’.

Mu minsi ya vuba, undi Mushinwa witwa Zú yateye ibuye umukozi witwa Habiyakare Olivier aramukomeretsa, ahita acika.

Mahoro agira ati “Nubwo ntumva neza Igishinwa ariko imyaka irenga ine maze nkorana na bo hari ibyo maze kumenya kandi nzabigaragariza Ubutabera kuko kuva taliki 17/05/2020 uriya mugabo ntiyigeze ampa agahenge, yarantoteje ku buryo n’abandi bakozi babibonaga.”

Hari umwe mu Banyarwanda bakorera muri iriya Sosiyete uri ku rwego rwo gukoresha abandi, ntiyemereye Umuseke niba Mahoro yarahohotewe, ntiyanabihakanye gusa avuga ko atari wo kwemeza ihohotera.

Ati “Mahoro yakoraga mu Bashinwa, si jye wakwemeza ko yahohotewe, ibyo byemezwa n’inzego zibifitiye ububasha.”

Sosiyete ya China Road ni umwe mu zifite amasoko atandukanye yo kubaka imihanda mu Rwanda.

@igicumbinews.co.rw