Burundi: Kiliziya Gatolika itewe amakenga n’ubutegetsi bw’igitugu

Inama nkuru y’abepisikopi Gatulika mu Burundi iravuga ko itewe amakenga n’ibimenyetso byerekana ko mu Burundi hashobora kugaruka Ubutegetsi bw’igitugu bushingiye ku ishyaka rya Politike rimwe. Ni mu gihe iki gihugu kirimo gusatira igihe cy’amatora azaba umwaka utaha.

Ibi bikubiye mu butumwa bwasomewe muri Misa yabaye ku cyumweru gishize Tariki 14 Mata 2024 bukubiye mu itangazo ryanditswe n’Inama Nkuru y’Abepisikopi ba kiliziya Gatolika mu Burundi ryanditse Tariki 21 Werurwe 2024. Aba bepisikopi barasaba ko hakabayeho ubutegetsi buha ijambo abaturage, bugakorera bose mu rwego rwo kwimakaza amahoro.




Mu iri tangazo bagira bati: “Mu mateka y’igihugu cyacu, tuzi ukuntu u Burundi kenshi bwagiye bugwa mu kaga bitewe n’agatima ko gukumira no kwigwizaho ubutegtsi bwose. N’ubu dufite amakenga kuko hagaragara ibimenyetso by’uko hari ibifuza ubutegetsi  bugamije kutugarukana k’ubugendera ku ishyaka rimwe. Birakenewe ko himakazwa ubutegetsi buha umwanya amashyaka yose ya Politike harimo n’ayadahuje umurongo wa politike n’ir’iri ku butegetsi”.

Abepisikopi ba Kiliziya Gatolika mu Burundi babona ko mu gihe abatavuga rumwe n’ishyaka r’iri ku butegetsi bafatwa nk’abanzi b’igihugu maze ntibahabwe imyanya mu buyobozi kandi babifitiye ubumenyi n’ubushobozi bizagorana guharinira iterambere rusange. Hagati aho banenga inzego z’ubutegetsi ko zitora amategeko ariko ntakurikizwe ibituma abaturage batizera ubuyobozi.

Abapesikopi barasaba Leta y’u Burundi gukemura ikibazo cy’ubukene cyugarije abaturage buterwa n’izamuka rikabije by’ibiciro, ubushomeri, ifaranga ry’u Burundi rikomeje guta agaciro n’ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli ndetse n’ibindi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi bw’igihugu.




@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: