Umujyi wa Kigali wihanangirije abanduza kaburimbo bamwe mu baturage bawutera utwatsi

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwanyujije ubutumwa ku rubuga rwa X kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 17 Mata 2024, bwibutsa abantu bose ko bibujijwe kwanduza umuhanda. Aho bwavugaga ko ibyo bireba umuntu ku giti cye; Abafite ibikorwa by’ubwubatsi aho imodoka ziva cyangwa zinjira kuri ‘chantier’, ibirombe n’ahandi.

Umujyi wa Kigali wasabaga ko imodoka zigomba gusukurwa amapine igihe zigiye kwinjira muri kaburimbo. Imodoka zitwaye ibitaka cyangwa ibindi bishobora kwanduza umuhanda, nazo zigomba kuba zitwikiriye neza kandi zikirinda ko bimeneka mu muhanda.




Nyuma y’ubu butumwa bamwe mu baturage babusubije bifashishije amafoto agaragaza ibyondo biri mu mihanda y’ibitaka, bagaragaza ko ikibazo gikomeye umujyi wa Kigali wakagombye gukemura ari ukubaka kaburimbo mu bice bitandukanye biwugize.

Uwitwa Muhire Desire. Yagize ati: “City of Kigali ibyo muvuga nukuri pe Kigali yacu igomba kuba Smart. None nk’umuhanda mutakoze Gasanze-Birembo-Zindiro mutwizeza ibitangaza imyaka ibaye 5 byo tubyite iki?. Kandi utuma twanduza imihanda. Ubanza bitarimo kudushimisha tubona mwaratwibagiwe pe”.

Ntamakemwa Patrick we yagize ati: “City of Kigali  Hari Aho biza  kugorana ubwo aho ni ENG BGD HQ Rebero @CanalOlympiaRW  @RDBrwanda @CityofKigali  mudutabare mudusanire umuhanda wabaye ikiyaga neza neza . ubwo murumva kaburimbo ko abakoresha umuhanda ibihano bibategereje kuko ugomba kuba wanduye rwose”.

Umuhanda Patrick avuga ko wabaye ikiyaga uhuza Kicukiro na Nyarugenge

Uwiyise Mutwarasibo we yagize ati: “None muretse kwigiza nkana umuntu azajya ava mu rugo nagera kuri kaburimbo abanze ahagarare boze imodoka ahubwo nimudukorere imihanda kuko natwe sitwe dukunda gutaha mu byondo aho ni @GatengaSector ,@KicukiroDistr then mbwira ariwowe utaha aho wabigenza ute mugitondo uje mukazi”.

Umuhanda w’ibitaka mu Gatenga wuzuye ibyondo

Ibi ni bimwe mu bitekerezo by’abaturage benshi bagaragaje ko batishimiye kuba bagenda mu mihanda y’ibitaka ahubwo umujyi wa Kigali ukihutira kugaragaaza ko hagomba kubungabungwa kaburimbo. Gusa umujyi wa Kigali wibukije ko  abafashwe banduza umuhanda bahanwa hakurikijwe Itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 Rigenga Ibidukikije.




Kandi hasi usome ubutumwa bwose bwaciye kuri X:

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: