“Iyi Jenoside ntiyari gushoboka itarateguwe…..”-Perezida wa Sena

Ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rebero, kuri uyu wa Gatandatu Tariki 13 Mata 2024, habereye igikorwa cyo gusoza Icyumweru cy’Icyunamo no kwibuka abanyapolitiki bishwe bazira kurwanya umugambi wa leta yariho wo kurimbura Abatutsi.

Uwukuri Ngulinzira Cyrille, umuhungu wa Ngulinzira Boniface umwe mu banyepolitike bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ku rwibutso afite ku mubyeyi we.

Ati “Yari umubyeyi wakundaga umuryango we, n’igihe yari umunyapolitiki yafataga umwanya wo kwicarana natwe akatuganiriza, agakina natwe kandi agakurikirana amashuri yacu.’

Uwukuri Ngulinzira Cyrille yavuze ko Se yatotejwe cyane n’Ubutegetsi bubi bwa Perezida Habyarimana, amashyaka n’ibitangazamakuru.

Ati “Mbere ya Jenoside yari yarahanaguwe muri komini yavukagamo, umuryango wacu ntaho wabarizwaga. Hari abantu bahamagaraga kuri telefoni yo mu rugo, bagahita bavuga ngo iki gihugu nimukivemo. Abo ni bo bakivuyemo kandi bijyanye.”




Marie-Yolanda Ujeneza Ngulinzira uzwi cyane ku izina rya Zaha Boo, ni umuhererezi wa Ngulinzira Boniface. Yavuze ku nzira y’umusaraba banyuzemo muri ETO Kicukiro bari kumwe n’umubyeyi wabo kugeza yishwe ku wa 11 Mata 1994.

Ati “Yishwe afite imyaka 43, ubu ni njye uyifite uyu munsi. Ndamushimira ko yambereye umubyeyi mwiza igihe gito namugize. Ikivi cyawe nzacyusa.”

Marie-Yolanda Ujeneza Ngulinzira yavuze ko kugeza ubu bataramenya neza uko umubyeyi we yishwe. Ati “Uko yishwe n’aho bamushyize tugenda tuhumva ariko kugeza na n’ubu ntabwo tuhazi. Ibyo twumva ni uko yishwe n’abasirikare n’interahamwe zo mu Gatenga ku wa 11 Mata 1994.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano Mbonera gihugu  Dr Bizimana Jean Damascène  yavuze ko abanyapolitiki bibukwa harizikanwa ko banze kwifatanya n’ubutegetsi bubi bwateguye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Harimo abanyapolitiki b’Abatutsi bari kwicwa kubera ubwoko bwabo n’ab’Abahutu batari kwicwa, ariko bishwe kubera kurwanya umugambi wa Jenoside no guharanira demokarasi isesuye idaheza Umunyarwanda.”

“Mu myaka 30 ishize, ni bwo bwa mbere mu mateka, u Rwanda rufite Imitwe ya politiki yubakiye ku bumwe bw’Abanyarwanda. Porogaramu shingiro z’amashyaka yategetse u Rwanda kuva rubonye ubwigenge muri 1962, zubakiye ku irondabwoko rikandamiza Abatutsi. Perezida Habyarimana yanongeyeho gutonesha Akarere akomokamo, abishyira muri politiki.”




Perezida wa Sena, Dr Kalinda François-Xavier, yavuze ko abanyapolitiki bibukwa bakwiye icyubahiro kuko barwanyije ingoma y’igitugu, banaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Kwibuka aba banyapolitiki ni igikorwa cy’ingenzi kitwibutsa urugero rwiza rwabo mu kwitandukanya n’ikibi no kwanga akarengane mu Banyarwanda.’’

Perezida wa Sena, Dr Kalinda François-Xavier, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yashobotse kubera politiki yimakajwe n’ubutegetsi binyuze mu mashyaka n’abanyapolitiki babi. Ati “Iyi Jenoside ntiyari gushoboka itarateguwe ngo ingengabitekerezo yayo icengezwe mu mitwe y’abaturage.”

Perezida wa Sena, Dr Kalinda François-Xavier, yagaragaje ko imitwe ya politiki ifite umukoro wo kubanisha neza Abanyarwanda. Ati “Imitwe ya politiki n’abanyapolitiki bayo bafite inshingano ikomeye yo gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira iteka ubumwe bw’Abanyarwanda mu bikorwa byabo bya politiki.’’




@igicumbinews.co.rw