Rulindo: Umukecuru yanze ko umugore witabye Imana ashyingurwa kubera ko amurirmo ideni

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru Tariki 24 Werurwe 2024, nibwo igicumbinews.co.rw yakiriye amakuru avuga ko hari Umukecuru witwa Mukamuyumbu uri mu kigero cy’imyaka 75 wabyutse ajya kwishyuza amafaranga  umugore w’imyaka 48 wari waraye apfuye. Aya mafaranga ngo akomoka ku ntama yari yaroroje nyakwigendera ikaburirwa irengero. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kigali, Akagari ka Marembo, Umurenge wa Kinihira, Akarere ka Rulindo.

Amakuru y’ibanze igicumbinews.co.rw yahawe n’umwe mu baturanyi yavuze ko ari intama yari uyu mukecuru yari yararagije nyakwigendera ariko ikaza gukendera kuburyo byari byarageze no mu nzego z’ubuyobozi. Yagize Ati: “Umukecuru yabyukiyeyo. ‘Aravuga ati: Ntabwo muramushyingura mutayampaye!.’ Kuko yari yarayimuragije maze arayigurisha kandi bari baragiye banaburana ahantu hose birangira bamubwiye ko azajurira none yapfuye batari bakaburanye. Ariho yaheraga avuga ko batamushyingura batamwishyuye”.




Umunyamakuru wa igicumbinews.co.rw yavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Marembo avuga ko atigeze aregerwa iki kibazo. Ati: “Uwo uvuga ko afitiwe ideni n’uwo witabye Imana ntakibazo yigeze atugezaho kuko ntacyo nzi ubwo icyo turakora ni ukubikurikirana tukamenya ngo ese ibyo bavuga nibyo cyangwa n’ibyabindi biba bisanzwe dore ko ntanuwigeze aduha amakuru y’uko byagenze reka mbaze ndaza kuguha igisubizo tumenye uko bimeze”.

Umunyamakuru wa igicumbinews.co.rw amubajije igihe yamuhamagarira Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Marembo Nshimiyimana Théogène yagize ati:” nyuma y’iminota itanu ndaba maze kubona amakuru afatika”.

Gusa ibi gitifu yasezeranije umunyamakuru ntiyigeze abyubahiriza kuko inshuro nyinshi yahamagawe kumurongo wa telefone yacagamo ntayitabe.

Amakuru mashya igicumbinews.co.rw yamenye avuga ko ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru ahagana saa cyenda nyuma y’impaka ndende uyu mukecuru yaje kwemera ko nyakwigendera ashyingurwa, umuryango we wemera ko bazumvikana uburyo azishyurwamo ibihumbi mirongo itatu na b’itanu(35,000Frw) by’intama yamuragije ikazimira.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: