Hari ibihugu bitandukanye byabayemo ubwirakabiri

Hari bihugu bitandukanye byabonye ubwirakabiri bw’izuba, mu majyaruguru y’umugabane w’Amerika kuri uyu wa mbere Tariki 08 Mata 2024. Aho abaturage batandukanye bateranye bareba ibidakunze kubaho ku isi byamaze iminota igera kuri ine.

Abaturage bo mu gace ka Eagle Pass muri Leta ya Texas nibo ba mbere babonye ubwirakabiri. Ubu bwirakabiri kandi bwageze no mu zindi Leta zigize Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika no mu b’ibindi bihugu birimo Mexique na Canada.

Muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika, ubwirakabiri bwagaragaye muri Leta ya Texas, Oklahoma, Arkansas, Missouri, Illinois, Kentucky, Indiana, Ohio, Pennsylvania, New York, Vermont, New Hampshire na Maine. Abaturage bagera kuri Miliyoni 32 nibo babubonye.

Ubwirakabiri bw’izuba bubaho mu gihe ukwezi kunyuze hagati y’izuba n’isi, kugahagarika imirasire y’izuba ibituma ku isi hahita hijima hakiri ku manywa. Habaho ubwoko butatu bw’ubwirakabiri bw’izuba hari ububaho igice gito, kimwe cya kabiri cyangwa ububaho bugapfuka igice cyose. Ibi bigendana n’uko izuba ryahishwe n’ukwezi.

Ibyabaye ni ubwirakabiri bupfuka Igice cyose, kuko ukwezi kwapfutse imirasire yose y’izuba hakijima. Ubwirakabiri buzongera kubaho muri Amerika y’Amajyaruguru mu kwezi kwa munani 2044.

@igicumbinews.co.rw 




About The Author