Kwibuka30: Gicumbi na Rwamagana bifatanyije mu gikorwa cyo gushyingura imibiri 51 yabonetse

Kuri uyu wa Gatandatu Tariki 13 Mata 2024, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Musha, mu karere ka Rwamagana, Guverineri w’Intara y’IburasirazubaPudence Rubingisa ,intumwa za rubanda, abayobozi b’uturere twa Gicumbi na Rwamagana, imiryango y’Abarokotse Jenoside ndetse n’abaturage muri rusange bifatanyije kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 no gushyingura mu cyubahiro imibiri 51 yabonetse.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Abatutsi bari baturutse hirya no hino muri Komini Gikoro, Bicumbi no mu bindi bice bihana imbibi bahungiye kuri Kiliziya ya Musha no mu nkengero zayo, bizeye kuharokokera ariko tariki ya 13 Mata mu 1994 Interahamwe zarabishe.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Musha rwari ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi 23,270 bazize Jenoside; biciwe mu Murenge wa Musha n’indi bihana imbibi muri Rwamagana, barimo n’abo muri Gicumbi mu mirenge irimo, Giti, Muko, Rutare na Rwamiko bari bahungiye mu mirenge ya Musha na Fumbwe, bambutse Ikiyaga cya Muhazi gihuza uturere twombi.

Iki gikorwa cyabimburiwe n’ikindi cyo kugabira inka UWERA Christine Umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu murenge wa Fumbwe mu karere ka Rwamagana kubera igihango cy’ubumwe  n’urukundo Abarokotse bo muri iyi mirenge yo mu turere twombi bafitanye kuva mu 1994.

Placide Habimana, warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi kuri Kiliziya ya Musha, yatanze ubuhamya bw’ibihe byo kubabazwa babayemo kugeza ubwo batangiye kwicwa n’Interahamwe,Abajandarume n’abasirikare bitwaga ‘Abajepe'(GP) ariko akanashimira Ingabo zari iza RPA Inkotanyi zabarokoye

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dativa yashimiye Leta kuri gahunda zigamije gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kwiyubaka ariko akanasaba abafite amakuru y’ahakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuyatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro




Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, Parfaite Uwera, yashimiye Abarokotse bo mu mirenge ya Fumbwe na Musha kubera ubutwari bagize bwo kubana neza n’ababahekuye n’uburyo biyubatse nyuma yo kurokorwa Jenoside yakorewe Abatutsi n’Ingabo zahoze ari iza RPA/INKOTANYI.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa yavuze ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi ari igihango gikomeye. Yagize: “Kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni igihango dufitanye n’abacu bishwe, tubagaragariza ko tutabibagiwe, tubagaragariza kandi ko twunze ubumwe nk’abanyarwanda kandi ko tutaheranwe n’amateka mabi ya Jenoside”.

Guverineri Pudence yashimiye urubyiruko rw’Inkotanyi rwabohoye igihugu asaba urubyiruko ruriho ubu ko rugomba kubiguraho barwanya abagoreka amateka n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside. Ati: “Turazirikana umusanzu w’urubyiruko rwa RPA Inkotanyi rwabohoye u Rwanda, tunibutsa urubyiruko rwacu ko rufite inshingano zo kwigira ku babanjirije; kurwanya abagoreka amateka n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside no kutarebera uwashaka gusenya Igihugu”.




@igicumbinews.co.rw