Minisitiri Musabyimana yavuze ko mu myaka 30 ishize itangazamakuru ryagize uruhare rugaragara mu kongera kubaka Igihugu

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Tariki 12 Mata 2024, nibwo habaye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 abanyamakuru basaga 60 bazize Jenoside Yakorewe Abatutsi harimo abakoreraga ORINFOR n’ibindi bitangazamakuru mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yavuze ko mu myaka 30 ishize, itangazamakuru ryagize uruhare rugaragara mu kongera kubaka Igihugu cyari cyarasenywe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati “Ubudasa bwagaragajwe no kubaka Igihugu muri iyi myaka 30 ishize, bigaragaza ko ari umurage muzasigira abazabakorera mu ngata.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yanagaragaje ko n’ubwo hari ibitangazamakuru byagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ibindi byahagaze gitwari bikarwanya ivangura.

Ati “Kwibuka Abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ntibisigana no gutekereza ku ruhare itangazamakuru ryagize mu gukwirakwiza ingengabitekerezo y’ivangura ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Minisitiri Musabyimana yavuze ko hari abanyamakuru baharaniye ukuri kandi bari babizi neza ko bashobora kubizira. Ati “Tuziko ubu butwari bugira bake, ubutwari butuma bamwe muri bo bicwa kubera kuvuga ukuri.”




@igicumbinews.co.rw 

About The Author