Umurenge wa Base mu bagabo wegukanye Kagame Cup muri Rulindo mu mupira w’amaguru

Umurenge wa Base, mu bagabo wanyagiye uwa Ntarabana ibitego bitanu kuri kimwe, bahita  batwara igikombe cya Kagame Cup, mu karere ka Rulindo mu mupira w’amaguru. Ni mu mukino wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 26 Werurwe 2023, ubera ku kibuga cya Gasiza mu murenge wa Bushoki, mu Karere ka Rulindo.

Uyu wari mukino wa nyuma nyuma yuko ikipe ya Base ndetse na Ntarabana zahatanira igikombe cya Kagame Cup, ikipe icyegukanye igahagararira akarere ka Rulindo ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru.

Mu mvura nyinshi itarahagaritse umurindi w’abafana, umurenge wa Base nyuma yuko wegukanye igikombe cya Kagame Cup, mu kiganiro umutoza w’iyi kipe yahaye itangazamakuru yavuze ko bitari byoroshye kugera ku rwego rwo gutwara igikombe.



Ni mugihe umutoza w’ikipe ya Ntarabana, Jean Damascene, byagaragaraga ko atishyimiye uburyo anyagiwe yabwiye Igicumbi News ko yatsinzwe bitewe nuko ikipe ya Base yamutanze kwinjira mu mukino.

Uyu mukino warangiye ari ibitego bitanu bya Base kuri kimwe cya Ntarabana waje no kubonekamo ikarita itukura mu minota ya nyuma yahawe ikipe y’Umurenge wa Ntarabana nyuma yo gukorera ikosa kapiteni w’Umurenge wa Base.

Uyu mukino wari witabiriwe n’umuyobozi wa Karere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yabwiye itangazamakuru ko ashimira aya makipe yatwaye igikombe avuga ko bayitezeho kuzatwara n’igikombe ku rwego rw’igihugu.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: