Sina Gérard FC itsikiriye mu rugo ku mu kino yakinaga na Young Boys

Ahagana saa munani z’amanywa zo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 06 Mata 2024 nibwo ikipe ya Sina Gerard FC yesuranaga n’ikipe ya Young Boys yo mu Karere ka Nyabibu umukino wabereye ku cyibuga cya Nyirangarama mu Karere ka Rulindo aho iyikipe y’umushoramari Sina Gerard isanzwe yakirira imikino yayo

 

Nkuko bisanzwe bigenda amakipe yombi yatangiye umukino asatirana ariko ikipe ya Sina Gerard FC itangira isatira bikomeye cyane ikipe ya Young Boys yo mu Karere ka Nyabibu ari nako abafana ku mpande zombi bari babukereye gusa nyuma yuko Young Boys yari yaraye mu murenge wa Base ikaba yari kugirango irebe ko yabona amanota atatu bitewe nuko nayo yashakaga nibura gufata umwanya wa Kabiri ufitwe n’ikipe y’Inyange FC ikegera iyi kipe yo mu murenge wa Bushoki

 

 

Ku munota wa 15 ndetse nuwa 23 w’umukino ikipe ya Young Boys binyuze mu busatirizi yabonye uburyo bwo gutsinda igitego ariko umupira umunyezamu Diomedi awukuramo wari uhagaze neza mu izamu rya Sina Gerard FC gusa ikipe ya Young Boys yakomeje kurata ibitego imbere y’izamu nko ku munota wa 26 yabonye uburyo imbere bwo kubona igitego imbere y’izamu ariko izamu ry’ambaye ubusa abasore biyi kipe ntibaboneza umupira mu rushundura

 

Ikipe ya Young Boys yo mu Karere ka Nyabibu yakomeje gusatira bikomeye Sina Gerard FC bikaba byagaragaraga ko iri hejuru cyane ndetse inyototewe no kubona igitego gusa igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganyije ubusa kubusa

 

Igice cya kabiri cyaranzwe n’ishyaka kumpande zombi kuko ntakipe nimwe itigeze isatira imbere y’izamu ryindi gusa Young Boys yasatiye bikomeye izamu rya Sina Gerard FC yaje kubigeraho ku munota wa 70 ubwo yabonaga igitego cya mbere cyatsinzwe na Muhirwa Amaible uzwi ku izina rya Tote ndetse nu mukino urangira gutyo ari igitego kimwe kubusa

 

 

Nyuma y’umukino igicumbinews.co.rw yavuganye nu mutoza wa Nyabibu Young Boys Nshimiyimana Alexis arias Mourinho ko yishimiye kuba acyuye amanota atatu kuri Nyirangarama ati:” Turishimye tunyotewe no kuba ducyuye amanota atatu ni byishimo bihebuje”

 

Ni mugihe NONENINJYE Carillene wa Sina Gerard FC yabwiye igicumbenews.co.rw ko we nubwo atakaje uyumukino ntarirarenga ati:” Ndatsinzwe ariko turacyafite indi mikino tugiye guterura itaha turebe uburyo twayitwaramo neza muburyo bwose bushoboka”

 

 

Umuyobozi wa Nyabibu Young Boys Duhirimana Placide uzwi ku izina rya Baby Rich yabwiye igicumbinews.co.rw ko nubwo abasifuzi batamubaniye ariko akoze ibitangaza ati:” mu bitego bitatu twakabaye twatsinze bemeye kimwe imisifurire yari siyari myiza gusa tubikoze ku mugaragaro kandi nkuko nabikubwiye tugomba kujya mu cyiciro cya kabiri”

 

 

 

Igicumbi News yavuganye na Ange Albert Tuyishimire Team Manager w’Ikipe ya Sina Gerard FC avuga ko nubwo batsinzwe icyo bagomba gutekereza ari kujya mu cyiciro cya kabiri bameze neza kandi bagatwara n’igikombe ati:” Nibyo turatsinzwe ariko nta byacitse tugomba gukomeza gukina kuko mu mikino habamo gutsinda kunganya no gutsindwa ahubwo ubu twe icyo dushaka nukuzamuka ndetse no kuba twatekereza igikombe tukabizamukana tumeze neza ikipe yanjye ntaho nayinenga”

 

 

 

Ikipe ya Sina Gerard FC yagumeye kumwanya wa mbere nubwo yatsinzwe umukino wayo wa mbere muri uyu mwaka w’imikino mugihe habura imikino ibiri ngo shampiyona igane ku musozo
Uyu mukino wari witabiriwe nu mushoramari Sina Gerard FC Dr Sina Gerard

 

 

 

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News