Sina Gérard FC ikomeje kwitwara neza muri Shampiyona y’icyiciro cya 3

Sina Gérard FC ikomeje kwitwara neza muri Shampiyona y’icyiciro cya gatatu mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Kuri iki cyumweru Tariki 31 Werurwe 2024, mu mvura nyinshi kuri sitade ya Nyirangarama hari hatahiwe ikipe ya Musanze Youths yahatsindiwe ibitego bitatu ku busa.

Umukino wari watangiye amakipe yombi asatirana bikomeye gusa ikipe ya Sina Gérard FC yari mu rugo ikabona amahirwe avamo ibitego dore ko n’igice cya mbere cyarangiye ifite ibitego bibiri ku busa byagizwemo uruhare n’umusore wayo Fiston wanatsinze ibitego bibiri akanatanga umupira wavuyemo igitego cya gatatu cyatsinzwe na Harerimana uzwi nka Macari.

Nyuma yo gutsindwa ibitego bitatu ku busa. Umutoza wa Musanze Youth Academy Harindimana Jean De Dieu uzwi ku izina rya Maladona yabwiye igicumbinews.co.rw ko batsinzwe bivuye ku kibuga cyari cyanyereye bitewe n’imvura.

Ati: “Ikibazo ndakeka ko ari ikibuga!. Twese tuzi ibihe turimo, ni ibisanzwe mu gihugu turi mu gihe cy’imvura. Ahubwo nk’uko waruri kuri match wabibonye twagerageje gukina kuri posesiyo twari tunabari hejuru, ni amahirwe make twagize kuko bo amahirwe bagiye babona bayabyaje umusaruro ariko ntabwo nakwitwaza ngo ni ikibuga kuko twese twagikiniragamo”.




K’uruhande rw’umutoza wa Sina Gérard FC, umutoza Noneninjye Carilene yabwiye igicumbinews.co.rw ko yishimiye intsinzi.

Ati: “Ni umukino wari ukomeye kuko ikipe twari twakinnye mbere tuyitsinda bibiri kuri kimwe iwayo. Ni ikipe irimo abakiri bato batanga akazi. Ariko kuba twari twarahuye nayo twabashije kubona aho ikomeye naho yoroshye,  nibyo twateguye muri iki cyumweru.  Kudatuma bakina umupira niyo ntwaro ya mbere no kubashyiraho igitutu cyane byatumye batakaza intege tubasha kubatsinda ibitego bitatu ku busa”.

Umutoza w’ikipe ya Sina Gérard yakomeje avuga ko mu mukino itatu bamaze gukina bamaze kwinjizwamo ibitego bitatu gusa akaba ariyo mpamvu bakomeje kuguma ku isonga.

Nzabihimana Emmanuel uyobora ikipe ya Musanze Youth Academy yatangarije igicumbinews.co.rw ko intego bafite ariyo kuzamura impano z’abakinnyi bafite dore ko bakiri bato aho kugira ngo bahatanire kujya mu cyiciro cya kabiri.




Ati: “Intego yacu niyo kuza mu makipe meza yo mu cyiciro cya gatatu imyaka ine ya mbere kuko twebwe nta gahunda dufite yo guhita tuzamuka nibura tugomba kubanza gufasha abana bagakina umupira ndetse bagasoza n’amasomo”.

Musanze Youth Academy iri mu marero afite abakinnyi benshi mu makipe arimo gukina shampiyona y’icyiciro cya Kabiri ndetse n’icya Gatatu  mu mupira mu Rwanda ndetse rikaba ryaranyuzemo n’umunyezamu Ntwari Fiacre ukinira Amavubi hamwe n’abandi benshi barimo abakina hanze y’igihugu.

Ni mu gihe Sina Gérard FC yo  iri ku mwanya wa mbere muri Zone y’Amajyaruguru ifite gahunda yo kuzamuka mu cyiciro cya kabiri muri uyu mwaka w’imikino .




Evariste NSENGIMANA/ Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: