Bitunguranye umutoza wa APR FC yitabye Imana

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri Tariki 02 Mata 2024 nibwo hasakaye inkuru y’akababaro ivuga ko Umutoza w’Ikipe ya APR FC wari ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga Dr Adel Zirane yitabye Imana ari iwe mu rugo. Ni amakuru amaze kwemezwa n’ubuyobozi bwa APR FC mu itangazo bumaze gushyira ihagarara.

Rigira riti: “N’akababaro Kenshi, Ubuyobozi Bwa APR FC Buratangaza ko Umutoza Wayo Wari Ushinzwe Kongerera Abakinnyi Imbaraga Dr Adel Zirane Yitabye Imana. Impamvu Z’urupfu rwe Ntiziramenyeka. Twihanganishe Umuryango we Ndetse N’abakunzi ba APR FC, Imana Imuhe Iruhuko Ridashira!”.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: