Women Football: Buyoga niyo yegukanye Kagame Cup muri Rulindo

Ikipe y’Abagore y’Umurenge wa Buyoga yihereranye ikipe y’Abagore y’umurenge wa Ntarabana iyitsinda ibitigo bine kuri kimwe, ihita yegukanye igikombe cya Kagame Cup mu karere ka Rulindo, mu mukino wabereye ku kibuga cya Gasiza mu Murenge wa Bushoki muri aka karere.

Ni umukino wabaye ku manywa yo kuri iki Cyumweru Tariki ya 25 Werurwe 2023, wari witabiriwe n’abafana benshi bavuye muri iyi mirenge, witabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, n’abandi bayobozi bo muri aka karere barimo n’inzego z’umutekano, nubwo hanyuzugamo hakwaga imvura ariko ntiyabujije ko ukomeza.



Mu kiganiro yagiranye na Igicumbi News, umutoza w’ikipe ya Buyoga yavuze ko amakipe agiye guhura nayo atazayorohera. Ati:”Nibyo tubashize gukomeza twahuye n’akazi katoroshye ariko tugomba kwishimira ko tugiye guhagararira Akarere ka Rulindo.”

Uyu mutoza kimwe na kapiteni wa Buyoga bose babwiye umunyakuru wa Igicumbi News ko urugendo banyuzemo rutari rwoshye ariko barwitwayemo nk’abasirimu dore ko ngo kuribo ikipe yaba yarabagoye ari ikipe y’umurenge wa Cyungo bahuye ku munsi wa mbere bayinyagira ibitego bitanu kuri bibiri.



Umutoza wa Ntarabana nyuma yo gutsindwa we yabwiye Igicumbi News ko ntacyo yabihinduraho kuko yarushijwe bigararagara. Ati: “Turatsinzwe turatashye twarushijwe gusa natwe ubutaha tuzihagararaho kuko ni ubwa kabiri dutsindiwe kuri final twikurikiranya.”

Iyi kipe ya Buyoga uretse kuba yatwaye igikombe yahise ibona itike yo guhagararira Akarere ka Rulindo, mu marushanwa arakomereza ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: