Minisitiri Gatabazi yagaragaje ko MUSANZE FC bayisifuriye nabi

Minisitiri Gatabazi yanenze imisifurire yaranze umukino wahuje Kiyovu SC na Musanze FC.

Ni mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Primus National League, wahuje ikipe ya Kiyovu Sports, yari yakiriyemo ikipe ya Musanze FC, kuri Sitade Amahoro, uza kurangira ikipe ya Kiyovu Sports iyitsinze igitego kimwe ku busa.

Igitego cyatsinzwe na Bigirimana Abed ku munota wa 65 w’umukino.

Gusa ni igitego kitavuzweho rumwe n’abakurikirana umupira w’amaguru Dore ko bavugaga ko igitego Kiyovu Sports yatsinze, umukinnyi yaraririye.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vienny, nawe Ari mu banenze imisifurire yaranze umukino wahuje Kiyovu Sports na Musanze FC.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yashyizeho Video ngufi igaragaza uburyo igitego cyatsinzwe ayiherekesha amagambo.

Agira ati: “Harya ubu igitego nk’iki nacyo bisaba ikorona buhanga kugirango mubone ko uwagitsinze yari yararariye cg ku makipe yo mu byaro amategeko yarahindutse”.

Minisitiri Gatabazi yakomeje asaba Minisitiri wa Siporo Madame Munyangaju Aurore Mimosa na FERWAFA ngo “Mugerageze kuba abanyakuri nibitaba ibyo Football ntaho yaba igana”.

Uretse Minisitiri Gatabazi utishimiye imisifurire yaranze umukino wahuje Kiyovu FC na Musanze FC, n’ubuyozi bw’ikipe ya Musanze ntibwishimiye ibyavuye muri uyu mukino.

Ubusanzwe amategeko y’umupira w’amaguru avuga ko iyo bigaragaye ko umusifuzi yabogamye, ibyavuye mu mikino ntibihinduka cyangwa ngo usubirwemo ahubwo baramuhana gusa.

Hategerejwe kumvwa icyo FERWAFA ibivugaho.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: