Amagaju FC agiye kwesurana na Kirehe FC

Amagaju FC, agiye gukina na Kirehe FC, yo mu ntara y’iburasirazuba, Ni umwe mu mikino izakuba itoroshye utegerejwe kuri uyu wa Gatandatu muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri hano mu Rwanda Aho igeze ku munsi wa gatandatu.

Muri ir’itsinda rya mbere Dore ko arinaryo abenshi mubakurikira ruhago nyarwanda bavuga ko rikomye bitewe n’amakipe aririmo.

Uyu mukino uzaguhuza Amagaju fc na Kirehe FC, ni umukino uzakuba utoroshye bitewe nuko ari amwe mu makipe ari muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri nyamara yarasize amateka akomeye muri shampiyona y’icyiciro cya mbere ariko bikarangira yisanze mu cyiciro cya Kabiri.

Uretse uyu mukino wa Kirehe izakwakiramo Amagaju, kuri stade ya Ngoma, Kuri uyu wa Gatandatu saa munani, muyindi mikino itagenyijwe muri ir’itsinda harimo:
Vision FC vs Rwamagana City
Impessa FC vs Nyagatare FC
Alpha FC vs Akagera FC
Esperance SK vs Rugende FC

Mugihe umukino wagombaga guhuza ikipe ya Nyanza FC na Miloplasat Udahari bitewe nuko Miloplasat yikuye muri shampiyona ndetse na Sunrise FC izakuba ifite ikiruhuko

Amakipe ari munyanya ya mbere muri ir’itsinda ni Sunrise, Rwamagana FC, Nyanza FC ndetse na Amagaju FC.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: