Gicumbi: Umusore yafashe ku ngufu Umugore utwite ahita atoroka

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Ahagana saa sita n’igice zo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere Tariki ya 13 Gashyantare 2023, nibwo bikekwa ko Umusore witwa Ntezirizaza w’imyaka 18 yafashe ku ngufu umugore utwite wari uvuye gusura nyina.

Ibi byabereye mu Kagari ka Gasambya mu Murenge wa Ruvune, Akarere ka Gicumbi. Umwe mu baturage batuye muri ako gace yabwiye Igicumbi News ko uyu musore yafashe uriya mugore ubwo yari avuye kwa nyina ataha aho yashakiye.



Ati: “Byarabaye kuko abagore bahanyuze basanga umusore amuriho maze bamumukuyeho Umusore arabacika ariruka. Nubu ntabwo araboneka. uriya mugore yari avuye gusura nyina kuko ni igihe gito gishize ashatse umugabo. Yahise ajyanwa kwa muganga kuri Centre de Sante nabo bamwohereza ku bitaro bikuru bya Byumba”.

Kanda hasi ukurikire uko abari bahari babisobanura:

Uyu muturage yavuze ko uyu musore ntakibazo afite mu mutwe babonaga ari muzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasambya, Mukarubayiza DancileĀ  yabwiye IgicumbiĀ  News ko koko uyu mugore yasambanyijwe ariko avuga ko nta bucuti budasanzwe yari afitanye n’uyu musore.



Ati: “Byabaye kuwa mbere ahagana saa sita n’igice za manywa, njyewe nari mfite abashyitsi narindikumwe nabo bari bavuye muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco. Hanyuma numva umuntu arampamagaye ambwira ko hari umugore ufashwe ku ngufu n’umusore. Rero yagiye kwa muganga ariko ejo yatashye kuko twarabonanye ngo kwa muganga basanze Koko yafashwe.”

Gitifu nawe yemeza ko nta bucuti uyu musore yari afitanye n’uriya musore kuko amaze igihe gito ashatse aho iwabo ari mu kagari ka Gashirira gaturanye n’ako yashakiyemo ka Gasambya twose two mu murenge wa Ruvune. Uyu musore ukwekwaho gukora aya mahano we akomeje gushakishwa.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: