Gicumbi: Umugore wari wibye uruhinja azubaje nyina yafashwe

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize Tariki 18 Gashyantare 2023, nibwo umugore usanzwe ari umuzunguzayi w’ibiribwa utuye unakorera mu murenge wa Byumba, mu karere ka Gicumbi, yahuye n’abandi bagore babiri bakamuzubaza agashiduka bamwibye uruhinja rw’amezi abiri.

Umwe mu bo mu muryango w’uyu mugore yabwiye Igicumbi News ko abagore babiri baje bagahura n’uyu mugore wari urimo gucuruza ku muhanda munsi y’isoko rya Gicumbi ahetse uruhinja, ubundi bakamwumvisha ukuntu afite umwana mwiza barangiza bakamwemerera kumugurira ubushera.



Bahise bajya mu kabari banywa ubushera ubundi umugore umwe wari ufite umugambi wo kumwiba uruhinja abwira mugenzi we ko yajyana n’uwo wundi kugurira imyenda umwana nawe akamugurira.

Baragiye uwo mugore w’umuzunguzayi asigira umwe uruhinja rwe kuko yari yamaze kubizera. Babanje kubikuza amafaranga ari bukoreshwe barangije baragenda bamugurira imyenda n’iy’uruhinja rwe.

Kanda hasi ukurikire ikiganiro kirambuye twagiranye n’umwe mu bo mu muryango:

Uwahaye amakuru Igicumbi News yakomeje agira ati: “Barangije kumugurira imyenda, Umwe yahise amubwira ko yajya Kureba mugenzi we aho yamusize mu kabari k’ubushera  kureba umwana we, yahise ajyayo ahageze aramubura.”



Haba umugore wamujyanye kugura imyenda n’uwo yasigiye uruhinja rwe bose yahise ababurira irengero.

Ny’iri’uru ruhinja yahise ajya gutanga ikirego k’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB), hatangira gukorwa iperereza bahereye kuri nimero babikurijeho amafaranga, RIB izagusanga umugore wibye uwo mwana ari I Kigali anamufite ahita atabwa muri yombi.

Umwana yashyikirijwe nyina kuri uyu wa kane Tariki 23 Gashyantare 2023. Uwari wamwibye yavuze ko yabikoze bitewe nuko yari yarabyaye abana b’abakobwa gusa yashakaga uw’umuhungu kuko yari yarabeshye umugabo we uba mu mahanga ko atwite mu gihe cyo kubyara agahitamo kwiba uruhinja.



@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: