Gicumbi: Umusore w’imyaka 35 yishe nyina

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Ahagana saa mbiri zo mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira kuwa kane Tariki ya 12 Ukwakira 2022, mu Mudugudu wa Kivugiza, Akagari ka Kivumu, mu Murenge wa Bukure, mu karere ka Gicumbi, nibwo uyu musore witwa Sibomana w’imyaka 35,  bivugwa ko yari asanzwe afite ubumuga bwo mu mutwe yishe atemye umubyeyi we umubyara uri mu kigero cy’imyaka 61 y’amavuko.




Nk’uko yabitangarije ikinyamakuru Igicumbi News, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bukure, Theogene Bayingana, yemeje ibyi nkuru avuga ko uyu musore yari asanzwe abana n’ubumuga bwo mu mutwe.

Ati: “Yari afite ikibazo cyo mu mutwe ibi yabikoze mu ijoro ryo kuwa gatatu, byarabaye uwo mubyeyi yagiye gukorerwa isuzuma ubwo uwo musore nawe yarafashwe ajyanywa I Ndera ngo harebwe ko uburwayi koko abufite”.

Gitifu Bayingana yavuze ko Kandi nta kibazo uyu mubyeyi yari afitanye n’umuhungu we, Ku bijyanye n’isambu byavugwaga ko ariyo mbarutso y’uru rupfu. Yagize ati: “Ku bijyanye n’isambu nta makuru dufite ko ariyo mbarutso gusa isambu yari yarayimuhaye ahubwo yagiye anamwubakira kenshi undi akabyanga”.

Amakuru agera ku Igicumbi News, avuga ko uyu Nyakwigendera nyuma yo kuvanywa kwa muganga ku bitaro bya Rutare, yahise ashyingurwa kuri uyu wa Kane.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: