Pasiteri agiye kugurisha hoteli ye akayabo kugirango ashinge urusengero

Pasiteri usanzwe uzwi cyane mu gihugu cya Kenya, agiye kugurisha Hoteli ye ihenze kugirango ashinge urusengero muri Leta z’Uzunze Ubumwe z’Amerika.

Pasiteri James Ng’ang’a yatangaje ko agiye kugurisha hotel ye iherereye mu mujyi wa Naivasha, kuri Miliyoni 800 z’amashiringi ya Kenya, asaga Miliyari 8 z’amafaranga y’u Rwanda, ayo mafaranga agahita ayashingamo urusengero muri Leta z’Uzunze Ubumwe z’Amerika.

Uyu muvugabutumwa yatangaje ko gahunda ye ari ukurokora abantu muri Leta z’Uzunze Ubumwe z’Amerika, abigisha ijambo ry’Imana.



@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: