Gicumbi: Umugabo yibye se intama afashwe ahita yiyahura

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Mata 2023, nibwo Niyongombwa Samuel w’imyaka 25, wari utuye mu Mudugudu wa Gakenke, AKagari ka Kibare, Umurenge wa Byumba, mu karere ka Gicumbi, yapfuye yimanitse mu mugozi nyuma yuko yari afashwe yibye se intama.

Bamwe mu baturanyi be babwiye Igicumbi News ko uyu mugabo yapfuye yiyahuye nyuma yuko ejo hashize yari yibye intama ya se agafatwa, akaza kujya mu kabari agataha yasinze. yagera mu rugo umugore we kumugaburira ubundi akarara mu ntebe ari naho mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, umugore we yamusanze mu ruganiriro yimanitse mu mugozi.

Mu kiganiro Igicumbi News yagiranye n’Umukozi Ushinzwe ubutegetsi n’Imari mu Murenge wa Byumba, Nshimiyamana Valens, akaba ari n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge w’umusigire kuko usanzwe ufite izi nshingano ari mu kiruhuko cy’akazi, yemeje iby’urupfu rw’uyu mugabo. Avuga ko ari urupfu rwatewe nuko uyu mugabo yari yanyoye inzoga agataha yasinze akiyahura gusa bataramenya niba bifitanye isano n’intama yari yibye.



Ati: “Ntabwo twahita twemeza ko kuba yari yibye intama aricyo cyabiteye. Gusa mu gitondo nibwo amakuru yatugezeho ko yiyahuye nyuma yuko ejo yari yafashwe yibye intama ariko abaturage bamufata atari yayigurisha azakuyisubiza se. Ise yanga ku murihisha kuko yavuze ko ari umwana we aramureka birarangira. nyuma rero yaragiye ataha yasinze nkuko umugore we yabitubwiye. Mu ijoro aramufungurira ararya amaze kurya bitewe nuko yari yasinze umugore amwingingira kuryama arabyanga akomeza kwicara mu ntebe.”

Uyu muyobozi yakomeje abwira Igicumbi  News ko umugore wa nyakwigendera yabahaye amakuru avuga ko  no mu buzima busanzwe yakundaga kugira ingeso y’ubusinzi yataha ntaryame akirarira mu ruganiriro.

Ati: “Uko byari bisanzwe nk’uko umugore yabigaragaje nuko ngo yazaga yagasomye bikarangira aryamye muri salon, ntabwo ari ubwa mbere bitewe nuko umudamu yamubwiye ngo bajye kuryama aranga yigira kuryama nkuko bisanzwe mu gitondo abyutse aje kumureba asanga ari mu mugozi yiyahuye.”



Ubuyobozi bw’umurenge wa Byumba bwabwiye Igicumbi News ko mu buzima busanzwe uyu mugabo batamubaruraga mu bantu bakekwaho ubajura. Busaba abaturage ko bajya batanga amakuru ku bantu bakekwaho ubujura kugirango bafatwe ndetse buvuga ko abantu bajya bagenzura umuntu wese ushaka kwiyahura kugirango ahabwe ubujyanama Atari yagera kuri uwo mugambi mubi.

Niyongombwa Samuel apfuye asize umugore n’umwana umwe. Umurambo we ukaba wahise ujyanywa ku bitaro bya Byumba kugirango ukorerwe isuzuma.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: