Umuhanda Nyungwe-Nyamasheke wafunzwe n’inkangu

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Nyungwe-Nyamasheke utari nyabagendwa kubera imvura nyinshi yateye inkangu ahitwa Kitabi. Polisi yasabye abakoreshaga uyu muhanda ko bakoresha umuhanda Kigali-Muhanga-Karongi-Nyamasheke. Nk’uko bikubiye mu butumwa Polisi y’u Rwanda yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu Tariki 10 Mata 2024.

Ubwo butumwa bugira buti: “Mwiriwe, Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yateye inkangu ahitwa Kitabi, umuhanda Nyungwe- Nyamasheke ubu utari nyabagendwa. Muragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali- Muhanga- Karongi-Nyamasheke. Abapolisi barahari kugira ngo babayobore. Murakoze”.

@igicumbinews.co.rw