Kigali: Marriott Hotel yasobanuye iby’amakuru avuga ko yafashwe n’inkongi y’umuriro

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwizwa amashusho agaragaza inyubako ya Kigali Marriott Hotel isohokamo imyotsi myinshi aho bamwe bavugaga ko iyi Hotel irimo gushya. Ni amakuru ubuyobozi bwayo bwanyomoje buvuga ko hatigeze hashya.

Ubuyobozi bwa Kigali Marriott Hotel bwacishije ubutumwa k’urubuga rwa X, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Tariki 12 Mata 2024, buvuga ko iyi myotsi itatewe n’inkongi y’umuriro ahubwo imyotsi yapfupfunyutse cyane bitewe n’icyuma kiyisohora bari barimo gukorera amasuku. Bwiseguye ku cyaricyo cyose byaba byahungabanyije.

@igicumbinews.co.rw