Gicumbi: Umuturage yaranduye imyaka y’uwarokotse Jenoside arangije amubwira amagambo amukomeretsa

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Mu ijoro ryo kuwa Gatatu Tariki ya 10 Mata 2024, mu Murenge wa Bwisige, mu karere ka Gicumbi nibwo Joseph Dusabimana yiraye mu migozi y’ibijumba ihinze mu murima wa Mukagatsinzi Claudine warokotse Jenoside yakorewe  abatutsi mu 1994 akayirandura, bikamenyekana mu gitondo cyo kuri uyu wa kane Tariki ya 11 Mata 2024.

Bamwe mu baturiye aho byabereye babwiye igicumbinews.co.rw ko bwakeye Claudine yabaza Joseph  icyamuteye kumurandurira imigozi y’ibijumba  maze akamusubiza ko nawe iyo amusangamo yari bumutabemo.

Ni amakuru yemezwa na Perezida wa Ibuka, mu karere ka Gicumbi, Kamizikunze Anastase wabwiye igicumbinews.co.rw ko uyu mugabo urimo gukekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside yahise atoroka, kuri ubu akaba arimo gushakishwa.

Yagize ati: “Uwo Joseph Dusabimana yaranduye imigozi ya Mukagatsinzi Claudine warokotse Jenoside. Byabaye mu ijoro rya tariki ya 10 bukeye mu gitondo Mukagatsinzi abaza uwo Joseph icyamuteye kumurandurira imigozi maze avuga ko ahubwo yagize Imana kuko nawe iyo amusangamo ngo yari kumutabamo, kuko ngo n’abo bafungishije bakoze Jenoside barafunguwe. Hanyuma rero uwo Joseph yahise atoroka nanubu arimo gushakishwa”.




Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Gicumbi yasabye abaturage kwirinda ibikorwa bibi bishobora gutuma hari abagaragarwaho ingengabitekerezo ya Jenoside. ati:” Abaturage bakwiye kwirinda ikintu cyakurura ingengabitekerezo ya Jenoside, natwe nk’abayobozi tukabigisha kubana neza mu mahoro”.

Ubuyobozi bwa Ibuka mu karere ka Gicumbi bwavuze ko uretse  ibyabaye Murenge wa Bwisige, kuva tariki ya 7 Mata kugeza magingo aya nta handi muri aka karere hari humvikana ingengabitekerezo ya Jenoside.

igicumbinews.co.rw yamenye amakuru avuga ko Mukagatsinzi Claudine yahise atanga ikirego ku rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB). Ni mu gihe Joseph Dusabimana akomeje gushakishwa.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News