Gicumbi: Abagizi ba nabi bishe umumotari bamwambura Moto

Ifoto igaragaza inyubako ikoreramo umurenge wa Shangasha

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 07 Mata 2023, mu Murenge wa Shangasha, mu Karere ka Gicumbi, nibwo Umusore witwa Nyagatare Olivier w’imyaka 21, wari usanzwe ari umumotari, yishwe atewe ibyuma n’abantu batari bamenyekana bamuzirika ku giti mu ishyamba.

Umwe mu bageze ahabereye ubu bwicanyi akaba asanzwe azi nyakwigendera yabwiye Igicumbi News ko uyu musore yari yatashye ejo ku mugoroba ahagana saa Moya n’igice ahetse umugenzi w’umukobwa akamugeza ahitwa Ngondore, mu murenge wa Byumba, ubundi agakomeza ataha iwabo mu murenge wa Shangasha, mu karere ka Gicumbi arinaho yaje kwicirwa ageza mu ishyamba. Nyuma yuko bamwishe bahise batwara moto ye ndetse na Telephone yari afite. 



Mu kiganiro yagiranye na Igicumbi News Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangasha, Prudence Mbarushimana, yemeje iby’uru rupfu rw’uyu musore avuga ko yishwe n’abantu batari bamenyekana.

Ati: “Ikigiragara nuko iperereza rigikomeza kuko abamwishe batari bamenyekana yari umumotari rero yasanzwe mu ishyamba ariho bamuziritse natwe niyo makuru dufite.”

Prudence uyobora Umurenge wa Shangasha, yavuze ko nta gihe kinini uyu musore yari amaze akora uyu mwuga wo gutwara abantu kuri Moto ndetse yihanganisha umuryango wabuze uwabo.



Ati: “Nibwo yari akinjira mu kazi kub’umotari, ikindi turihanganisha uyu muryango kuko uyu musore yari akiri muto, hanyuma kandi abamotari nabo bataha ku masaha akuze twabagira inama yo kujya bitondera ahantu hatari heza cyane”.

Ubwo twatunganyaga iyi nkuru nuko umurambo wa nyakwigendera wari wamaze gukurwa mu giti wajyanywe gukorerwa isuzuma ku bitaro bya Byumba, kugirango hamenyakane icyihishe inyuma y’uru rupfu ndetse iperereza rikaba rikomeje kugirango hamenyekane abakoze ubu bugizi bwa nabi.

Hari andi makuru Igicumbi News yamenye avuga ko aba bagizi ba nabi bamaze kwica uyu musore bahise bohorereza ubutumwa mugenzi we buvuga aho bamusize bamwishe ko bahamusanga aho bakoresheje telefone ya nyakwigendera.

Amakuru mashya agera ku Igicumbi News, atangwa n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, avuga ko umwe mu bakekwaho kugira uruhare muri ubu bwicanyi yamaze gutabwa muri yombi ndetse na Moto yari yibwe ikaba yafashwe. Turakomeza gukurikirana iyi nkuru.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News