Gicumbi-Muhanga: Abantu 8 bakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi batawe muri yombi

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage, yafashe abagabo 8 bakurikiranyweho kwangiza ibikorwaremezo biba insinga z’amashanyarazi zireshya na metero 80 n’izipima ibilo 60, mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu turere twa Gicumbi na Muhanga.

Abafashwe barimo abagabo batatu bafatanywe insinga z’amashanyarazi zireshya na metero 74, ku wa Mbere tariki ya 3 Mata, mu mudugudu wa Kabingo, akagari ka Nganzo mu murenge wa Muhanga.

Abandi bagabo batanu bafatiwe mu mudugudu wa Ruyaga, Akagari ka Mataba mu murenge wa Nyamiyaga, mu Karere ka Gicumbi, ku wa Kabiri tariki ya 4 Mata, bafite insinga z’amashanyarazi zipima ibilo 60 bari bamaze gushishura n’izindi zireshya na metero 6  zidashishuye, zagiye zikatwa ku nkingi z’amashanyarazi (Pylons) zo ku muyoboro mugari.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko habuze umuriro biturutse ku kwibwa kw’insinga z’amashanyarazi.  



Yagize ati:”Twahawe amakuru mu ijoro ryo ku wa Mbere n’abaturage; ko babuze umuriro biturutse ku nsinga z’amashanyarazi zagiye zikatwa n’abantu bataramenyekana. Hatangiye igikorwa cyo kubashakisha, ku wa Kabiri saa moya za mu gitondo mu mudugudu wa Ruyaga, haza gufatirwa abagabo batanu, abapolisi basanze barimo gupakira mu modoka yo mu bwoko bwa Dyna, insinga z’amashanyarazi zipima ibilo 60 bari bashishuye n’izireshya na metero 6 zidashishuye.” 

Yakomeje avuga ko bakimara gufatwa umwe muri bo usanzwe ucuruza ibyuma bishaje, yiyemereye ko izo nsinga ari ize yari kugurisha mu bindi byuma kandi ko nawe agenda azigura n’abandi bazimuzanira.

Ni mu gihe mu Karere ka Muhanga, ku wa Mbere hari haraye hafashwe abandi bagabo batatu, bafatanywe insinga z’amashanyarazi zireshya na metero 74 nk’uko byemezwa n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye.

Ati: Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 3 Mata, abantu bitwikiriye ijoro baca insinga z’amashanyarazi zirimo izo ku muyoboro mugari n’izijyana umuriro mu ngo z’abaturage mu mudugudu wa Kabingo ari nabo baduhaye amakuru.”  



Akomeza agira ati:”Tukimenya ayo makuru, twihutiye gushakisha ababyihishe inyuma, haza gufatwa abantu batatu nyuma yo kubasangana izo nsinga.” 

SP Ndayisenga yashimiye abatanze amakuru kuri ibi bikorwa by’ubujura bwangiza ibikorwaremezo, asaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu kurinda ibikorwaremezo Leta ibagezaho, bagaragaza abantu bose bacyekwaho kubyangiza kuko bidindiza iterambere. 

Abafashwe n’ibyo bafatanywe bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza.   

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

Source: Rwanda National Police



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: