Gicumbi: Umugore yiyahuye nyuma yo gukubitirwa ku murenge n’umugabo we ubwo bari bakimara gusezerana imbere y’amatageko

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Kuwa Kane w’icyumweru gishize, Tariki ya 30 Werurwe 2023, ku biro by’umurenge wa Ruvune, mu  karere ka Gicumbi nibwo habereye imirwano. Umugabo witwa Ntambuko Diogene w’imyaka 28 yakubise umugore we Dusingizimana Jeannette w’imyaka 23, ubwo bari bakimara gusezerana imbere y’amategeko bari ku murenge, yamujije ko yasomanye n’undi musore ubwo bari bagiye kwifotoza, ibi byatumye umugore ataha yagera mu rugo akiyahura ariko Imana ikinga akaboko ntiyapfa.

Amakuru Igicumbi News yahawe n’umwe mu baturage batuye hafi n’uwo muryango, yavuze ko uyu mugabo yakubise umugore we bitewe nuko n’ubusanzwe yanakega ko amuca inyuma.

Ati: “Umugabo yagiye kwandikwa(Gusezerana imbere y’amategeko) ku Murenge n’umugore we bageze ku Murenge barandikwa birangiye umugabo ahita akubita umugore we amuhora ko yagiye guhoberana n’umusore wari wabaherekeje bakanasomana, ubwo umugabo byaramubabaje bituma nyine amukubita inkoni mu mugongo inshuro ebyiri. Ubwo Umugabo yahise afata moto aratega n’umugore biba uko, hanyuma n’ababaherekeje bakubiswe n’inkuba bagwa mu kantu. Ariko ubwo umugabo yageze mu rugo hanyuma abwira abari baje mu birori ko banywa inzoga bagataha, ariko yari asanzwe amukekaho kumuca inyuma.”



Uyu muturage yakomeje avuga ko umugore we yaje nawe yagera mu rugo, umugabo we akamufungirana mu nzu bigatuma uyu mugore ashaka kwiyahura ariko Imana igakinga akaboko nyuma yuko yahise ahabwa ubutabazi ndetse akajyanywa no ku kigo nderabuzima cya Mukono giherereye mu murenge wa Bwisigye.

Aganira na Igicumbi News Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruvune, Beningoma Oscar, yemeje iby’iyi nkuru y’uyu mugabo bigaragara ko yagaragarije ifuhe rye ku Murenge yagiye gusezerana imbere y’amategeko.

Ati: “Twe nitwahise tubimenya ariko twamenye ko yamukubise bamaze gusezerana ariko ntawabigaragaje, batubwiye ko yanyoye umuti witwa Sirikombe(Wica udusimba) ashaka kwiyahura ubwo yari yabitewe nuko umugabo we bari baraye bashwanye, yari yaraye amukubise bitewe n’ifuhe ry’uko uwo mugore yari yifotozanyije n’undi mugabo, uko kwifotozanya ni ifuhe naho ibivugwa ko yaba yaramucaga inyuma byo ntacyo tubiziho, ubu uwo mugore ari ku kigo nderabuzima cya Bwisige ndetse umugabo we niwe umurwaje”



Ubuyobozi bw’umurenge wa Ruvune binyuze ku munyabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge yavuze ko ubundi iyo habaye isezerano nkaririya rihabwa agaciro rikimara kubaho ko ibyabayeho ntacyo byahindura ku isezerano bagiranye, kereka uriya umugore atanze ikirego hakisungwa andi mategeko harimo ayo kurwanya guhozanya ku nkeke no kurwanya ihohoterwa kandi byakurikiranwa.

Gitifu yibukije abaturage ko indahiro baba barahiriye ko bajya bazizirikana ndese bagaharanira n’ubusugire bw’urugo rwabo  kandi bagakorera hamwe nkuko baba babirahiriye, ibituma urugo rutera imbere, ibyo barahiriye ntibibe ibyo kurangiza umuhango.

Amakuru Igicumbi News yamenye nuko uyu muryango ufitanye umwana umwe kuri ubu uyu mugore akaba akomeje kwitabwaho n’abaganga.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: