Gicumbi: Habaye Impanuka ya Moto ikomeye kuburyo umugenzi ashobora gucibwa akaguru

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Ahagana saa tatu za mu gitondo zo kuri uyu wa mbere Tariki ya 27 Werurwe 2023, mu kagari ka Gashirira, mu murenge wa Ruvune, mu karere ka Gicumbi, habereye impanuka ya Moto umugenzi akomerekeramo bikomeye ariko Imana ikinga akaboko kuko ntawahasize ubuzima.

Jean Baptiste ukora muri kompanyi icukura amabuye y’agaciro niwe wakomeretse ku kaguru nkuko bitangazwa n’ushinzwe Imbereho myiza n’Iterambere mu kagari ka Gashirira, wabwiye Igicumbi  News  ko iyi mpanuka yatewe nuko uyu mugenzi wari utwawe yashatse gukandagiza ikirenge hasi ngo aveho ubwo yari agize ubwoba bw’uko bagiye kwitura hasi.

Ati: “Ni umumotari yari ahetse umuntu ukora muri iriya kompanyi icukura amabuye ya wolfram, Yari agiye gukatira ibuye hanyuma umugenzi akoza ikirenge hasi. Hanyuma amakuru twakiriye nuko bampamagaye bambwira ko bakoze impanuka bagiye kwa muganga.



“Ubundi mbabwira ko bakora declaration y’iyo mpanuka, bitewe nuko uwari umutwaye yari afite ubwishingizi   kugirango ibyo byose bikurikiranywe n’abashinzwe ibyo mu muhanda. Ubwo rero twongeye kuvugana bavuye ku kigo nderabuzima cya Bwisige bagiye I Byumba ku bitaro.”

Uyu muyobozi yibukije abamotari kujya bagendera ku muvuduko wemewe udashobora kubashyira mu kaga mu gihe batwaye ikinyabiziga.

Amakuru Igicumbi News yamenye nuko uyu Jean Baptiste arwariye mu bitaro bya Byumba, ndetse bikaba bishoboka ko n’akaguru gashobora gucibwaho mu gihe uyu mu motari we yakomeretse byoroheje.

Ni mu gihe abatuye muri aka gace babwiye Igicumbi News ko uyu muhanda wabereyemo impanuka ari mubi bakaba basaba ubuyobozi ko bwawukora nubwo batashyiramo kaburimo ariko bakawutsindagira neza.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: