Gicumbi: Abajura bibye mu rusengero ngo bafashwe bakwigishwa bagakizwa

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 23 Werurwe 2023, nibwo bikekwa ko abajura bacunze umuzamu Usanzwe ucunga urusengero rwa Home Church, ruherereye mu kagari ka Nyarutarama, mu murenge wa Byumba, mu karere ka Gicumbi, biba robine 3 zari hanze k’urukarabiro ndetse n’urugi ruri k’uruzitiro.

Umushumba w’uru rusengero yabwiye Igicumbi News ko kugeza ubu bataramenya irengero ry’iryibwe. Ati: “Batwaye urugi na robine eshatu, gusa nahise njya mu bukwe bw’umukobwa wanjye wagiye mu murenge ufite ubukwe kuwa gatandatu, ariko nasize nanditse ngo bakomeze bashakishe nubu ntituramenya aho byarangeye byose. Bifite agaciro ugereranyije k’amafaranga ibihumbi mirongo irindwi.”




Akomeza avuga ko uwaharindaga ntacyo bamukurikiranagaho gusa barakomeza gushakisha kugirango ibyibwe biboneke. Ati: “Urabona urusengero ruri hafi y’ingo kandi rugira n’umuzamu ni ukuvaga ngo babitwaye mu rukerera kuko umuzamu ahagera kare. Ariko ataha butaracya neza, buriya ni ukuvuga ko bamucunze basigaye banabaherekeza, gusa umuzamu ntabushobozi afite ngo yaturiha kuko n’ubundi twamuhaye akazi ngo ajye abona agasabune agapantaro ndetse n’agakweto”.

Kuri ubu ubuyobozi bw’uru rusengero buvuga ko hagize nuwo bigaragara ko yagize uruhare mu kwibwa kwibi bikoresho yasengerwa akaba yakwakira agakiza.




Hashize iminsi mu murenge wa Byumba haradutse ubujura bukabije bwo gutobora amazu no gutegera abantu mu nzira bakabambura ibyabo. Ikiganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Ngezahamuremyi Theoneste, aherutse guha Igicumbi News, yavuze bakomeje gukora imikwabu yo gufata abakekwaho ubujura.

Ubu bujura bwiganje mu dusantere dukunda kugaragaramo ubusinzi n’urugomo cyane mu murenge wa Byumba, turimo Ruyaga, Rwiri, Rebero, Mu Kabuga ka Muliza, Mu kabuga ka Rwasama na Mukeli.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: