Gatsibo: Umugabo yishe umugore we wari warahukanye

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Nzeri 2022, mu masha y’igicamunsi nibwo uyu mugabo bivugwa ko asanzwe afite imico mibi mu buzima busanzwe kuko avugwaho kuba umujura, yishe umugore we babanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko aho babaga mu mudugudu wa Kirara, Akagari ka Kintu mu Murenge wa Kageyo, Akarere ka Gatsibo, ariko hakaba hataramenyekana byimbitse icyamuteye kumwica.

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango waganiriye n’umunyamakuru wa Igicumbi News, yavuze ko uyu mugabo yishe umugore we batari bafitanye umwana.



Ati: “Narindi mu rugo mu masaha ya saa moya n’igice numva barambwiye ngo aramwishe nagezeyo nsanga yapfuye, uwo mugore yari afite imyaka nka 35 kandi nta mwana bari barabyaranye.”

Uru rupfu rw’uyu mugore rwemejwe n’ushinzwe Iterambere n’Imibereho  myiza mu kagari ka Kintu mu kiganiro yagiranye na Igicumbi News avuga ko nyakwigendera hamwe n’uyu mugabo babanaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Ati: “Uyu mugabo avuka muri ako gace ka Kirara ariko ntabwo yakunze kuhaba yakundaga kuzerera cyane ndetse bivugwa ko mbere yuko aza mu mudugudu naho yabaga yari avuye muri gereza ahageze rero yaje kubana n’umugore ariko mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Nyuma yaho kubera amakimbirane yo mu miryango bazagutandukana umwe aba ukwe hanyuma umugore ajya gucumbika mu nzu ye nyuma rero nibwo uyu mugabo yamusanze aho yari acumbitse aramwica”.



“Gusa byabaye nk’ibitunguranye kuko nta makimbirane bari bafitanye azwi kuko yari wa muntu uza akamara iminsi itanu mu mudugudu akongera agasubirayo rimwe narimwe akagenda agafungwa yarangiza ibihano akagaruka yari umuntu utapfa kuvuga ngo aratuye kuburyo wahamubariza umunsi ku wundi”.

Uyu Sedo Kandi avuga ko n’ubusanzwe uyu mugabo yari asanzwe afite imico mibi arimo no kwiba.

Nyakwigendera yashyinguwe kuri uyu wa Gatatu Tariki 21 Nzeri 2022.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: