Gatsibo: Abarimo Umukuru w’umudugudu bakurikiranyweho kwica umuturage

Mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 21 Kanama 2022, mu mudugudu wa Cyabuhimbire, Akagari ka Busetsa, Murenge wa Kageyo, mu karere ka Gatsibo, nibwo bamwe mu baturage bashinjwa ko bafatanyije n’umukuru w’umudugudu maze bakubita umugabo bikekwa ko yari asanzwe yiba biza kurangira bamwivuganye.

Mu kiganiro umunyamakuru wa Igicumbi News yagiranye n’umwe mu baturage bari aho byabereye, yavuze ko uyu wishwe bikekwa ko ari yari umujura kuko yakubiswe nyuma yo gusangwa ashaka kwiba umukobwa telephone.

Ati:” Uwo mugabo yatse umukobwa telephone nuko bikimara kuba abaturage bahise bahurura maze bamaze gufata uwo mugabo bikekwa ko ari umujura bamujyamo bamuhata inkoni akokanya mudugudu yarahahingutse nawe barafatanya maze uwo mugabo arakomereka birangira bamujyanye kwa muganga I Nyarubuye ariko birangira aguye munzira”.



Igicumbi News yavuganye n’umuyobozi wa karere ka Gatsibo Gasana Richard, avuga ko koko uyu mukuru w’umudugudu yamaze gutabwa muri yombi ndetse na bandi baturage bikekwa ko bafatanyije.

Ati: “Inzego z’iperereza zirimo gukora iperereza k’uruhare rw’umukuru w’umudugudu kugirango  hamenyekane uruhare rwe ni uruhe, ntabwo navuga rero ngo akurikiranyweho kwica umuturage, icyo nababwira rero uwo mudugudu kimwe n’abandi baturage bari mu maboko ya RIB akurikiranyweho nk’umuyobozi kuba yari arebereye abaturage barimo gukubita umuturage mugenzi wabo”.

Mayor Richard akomeze avuga ko ibyo kuba uwo mugabo yari umujura ari ugukeka ko bitapfa kwemezwa.



Ati: “Ni ugukeka! abaturage bavuga ko yari umuntu usanzwe yiba iby’abaturage ariko nanone biracyakorwaho iperereza ushobora gusanga wenda arinibyo bamuharabika kubera ko yitabye Imana rero ayo ni amakuru abaturage batanze ariko ntawurabihamya koko niba yari asanzwe ari umujura”.

Igicumbi News ntiyabashize kumenya umubare w’abandi baturage bafatanywe n’umuyobozi w’umudugudu. Umugabo wishwe we yamaze gushyingurwa.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: