Burera: Umugabo yishe umugore we nyuma yo guhora bashinjanya gucana inyuma

Ahagana Saa moya n’igice zishyira saa mbili zo kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 Nzeri 2022, mu Karere ka Burera, Umurenge wa Ruhunde, Akagari ka Rusekera, mu Mudugudu wa Rubyiniro, nibwo bikekwa ko umugabo witwa Ntamugabumwe Bizabarimana uzwi ku izina rya Cyamasuka w’imyaka 40 y’amavuko yishe umugore we bari bamaze kubyarana abana batatu witwa Barayavuga Annoncee w’imyaka 37 y’amavuko, amakuru akavugwa ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane yo gucana inyuma kuri buri ruhande byatumye umugabo yivugana umugore we.

Amakuru Igicumbi News  yahawe n’abaturanyi babo avuga ko nyakwigendera n’umugabo we bagiranye amakimbirane bakarwana umugore yakwiruka amuhunga agasimbuka umukingo akagwa agaramye bigatuma umugabo umusimbukaho ahateganye na gatuza mu mutima, akamushingaho ukuguru, maze nyakwigendera agahita akorerwa ubutabazi bwo kugezwa kwa muganga ariko k’ubwa mahirwe macye aza kwitaba Imana.



Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rusekera, mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Umunyamakuru wa Igicumbi News, yavuze ko intandaro y’uru rupfu ari amakimbirane yari hagati ya Nyakwigendera n’umugabo we kandi bakaba batari barasezeranye byemewe n’amategeko.

Ati: “Ni amakimbirane yari asanzwe hagati y’umugabo n’umugore nuko baza kurwana n’ijoro hanyuma umugabo akubita umugore birangira ajyanywe kwa muganga mu gitondo, agezeyo yitaba Imana. byabaye hagati ya Saa moya na Saa mbili gusa mu mudugudu bari bazi amakimbirane yabo ariko twe mu kagari nta raporo twigeze tubona gusa abaturage bavuze ko amakimbirane yari ahari bizwi mu mudugudu.”

Gitifu kandi yakomeje asaba abaturage kujya birinda amakimbirane kuko ariyo atuma habaho impfu nk’izi.



Ati: ” Turakangurira abaturage gusezerana byemewe n’amategeko kandi babona bafite amakimbirane bakagana inkiko kugirango akemuke.”

Amakuru agera ku kinyamakuru Igicumbi News avuga ko Nyakwigendera asize abana batatu yari amaze kubyarana n’uyu mugabo we wamwivuganye, umukuru akaba afite imyaka 14, mu gihe umuto afite imyaka 5 ndetse uyu mugabo akaba yamaze gutoroka ubu inzego z’umutekano zikaba zatangiye iperereza ngo afatwe atabwe muri yombi.



Reba iyi nkuru mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: