Gatsibo: Mudugudu yakubise Umuturage umuhini aramwica

Kuri uyu  wa kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2023, mu murenge wa Ngarama, mu karere ka Gatsibo, nibwo bikekwa ko umukuru w’umudugudu yakubise umuturage akajyanywa kwa muganga arinaho yapfiriye.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Ishingiro, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamudun Twizeyimana yavuze ko nabo bamenye amakuru avuga ko yishwe n’umuyobozi w’umudugudu.



Ati: “Yego amakuru twarayamenye nubwo twayamenye igihe cyagiye kuko bivugwa ko yamukubise ku mugoroba wo kuwa kabiri, abaturage bakamujyana kwa muganga nta rwego narumwe babibwiye. Bageze kwa muganga umuntu aza kwitaba Imana. Mu rukerera rwo kuwa gatatu nibwo mukuru we yaje kuri polisi avuga ko murumuna we yakubiswe n’umuyobozi w’Umudugu ariko akaba yitabye Imana. Ubwo Polisi na RIB twatangiye kubikurikirana uwo munsi dusanga koko uwo muntu yitabye Imana. RIB ikora inzandiko zo kumukorera Authopsy ndetse ikaba yaratangiye iperereza k’urupfu rw’uwo muntu.”

Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko uyu muturage yakubiswe n’Umuyobozi w’umudugudu nyuma yuko ngo yari atanze amakuru yuko agiye kugura ibijurano gusa Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba we yavuze ko hategerezwa ibizava mu iperereza ririmo gukorwa na RIB.



Ati: “Ibyo ni ibivugwa na baturage ariko RIB yatangiye iperereza nk’urwego rubifite mu nshingano. Nibaza ko iribuze kubona amakuru nyayo yateye intandaro yo gukubita uwo muntu kugeza naho ahaburiye ubuzima.”

Amakuru Igicumbi News yamenye nuko Mudugudu bishoboka ko yakubise uriya muturage umuhini inshuro eshatu mu mugongo. Inzego z’umutekano n’iz’ubutabera ziravuga ko zizeye ko ku bufatanye n’abaturage ukekwaho gukora icyaha araza gufatwa.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: