Gicumbi: Umugabo wari wasinze yikubise hasi ahita apfa

Muzehe Faustin basanze aryamye hasi yashizemo umwuka(Photo:Igicumbi News)

Mu gitondo cyo Kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 18 Gashyantare 2023, nibwo abaturage babyutse babona umurambo w’umusaza witwa Munyendamutsa Faustin w’imyaka 68, wari utuye mu Mudugudu wa Rukiniro, Akagari ka Nyabishambi, mu Murenge wa Shangasha, mu karere ka Gicumbi.

Birakekwa ko Nyakwigendera yapfuye aguye mu muferege nyuma yuko yari atashye mu gicuku cyo wa Gatanu gishyira kuwa Gatandatu ahagana saa saba, ubwo yaravuye mu kabari.



Mu kiganiro Umunyamakuru wa Igicumbi News yagiranye n’Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Shangasha, Belthilide Mutuyimana, wazindutse agera ahari umurambo w’uyu musaza. Yavuze ko bishoboka ko ari inzoga  zateye urupfu rwe nubwo atabihamya neza.

Atii: “Twasanze yahirimye ku gakingo yapfuye. Ariko bikavugwa ko yari yiriwe anywa kuwa gatanu. ariko ntabwo nabihamya mvuga ngo n’inzoga kuko ntaramenya icyo abaganga bakuyemo nyuma yo kumusuzuma. Kuko yahise ajyanywa ku bitaro gusa harakekwa ko ari inzoga zamwishe nkurikije uko abantu bagiye babitubwira”.



Amakuru Igicumbi News yahawe n’abatiranyi be avuga ko uyu musaza nta kibazo yari afitanye n’abaturage kuburyo yaba ariyo mbarutso y’urupfu rwe, ahubwo ko ngo yari yiriwe asangira n’abandi mu kabari banywa utuyoga tw’urwagwa mva ruganda kuburyo yageza aho afata agacupa kuzuye akajya agashyira ku munwa akagakuraho aruko inzoga ishizemo.

Kanda hasi ukurikire uko byagenze:

Mutuyimana, umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Shangasha, yibukije abaturage kujya banywa inzoga nke nta gusesagura ndetse bakanywa n’izatuma ubuzima bwabo butajya mu kaga.

Nyakwigendera yashyinguwe kuri iki cyumweru iwabo mu murenge wa Shangasha, mu karere ka Gicumbi.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: