Gicumbi: Umuturage yarwanyije umupolisi aramurasa arapfa

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Kuri iki cyumweru Tariki ya 01 Mutarama 2023, mu masaha y’Igicamunsi ahagana saa munani n’igice, mu Mudugudu wa Gasiza, mu Kagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Byumba, akarere ka Gicumbi, nibwo umugabo uzwi ku izina rya konsiye wakekwagwaho gutunda no gucuruza urumogi yafashwe na Polisi ubundi agashaka kurwanya umupolisi agahita amurasa agapfa.

Abaturage bari aho byabereye babwiye Igicumbi News ko Nyakwigendera abapolisi bari bamufiteho amakuru ko acuruza urumogi. Baje kumufata ashaka gutema umupolisi nawe mu kwirwanaho ahita amurasa arapfa.



Umunyamakuru wa Igicumbi News yavuganye n’ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyarugu, Superintendent  of Police Alex Ndayisenga.  Avuga ko nta makuru aramenya ahubwo ko agiye kubanza kubikurikirana

SP Alex Ndayisenga ati: “Ayo makuru ndumva ndibubanze kubaza neza nta details(amakuru arambuye), mfite turaperereza uko byagenze.”

Kanda hasi ukurikire iyi nkuru kuri YouTube:

Andi makuru Igicumbi News yamenye nuko uyu mugabo hari hashize iminsi micye avuye mu kigo gufingirwamo inzererezi cyo mu Rukomo ashinjwa gucuruza ibiyobyabwenge. Ni mu gihe n’umugore we afungiwe Muri Gereza ya Musanze nawe yahamijwe icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.

Igicumbi News irakomeza gukurikirana iyi nkuru.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: