Umusirikare wa RDC yarasiwe k’ubutaka bw’u Rwanda arapfa

Kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 17 Kamena 2022, Ingabo z’u Rwanda (RDF), zasohoye itangazo rivuga ko muri iki gitondo saa mbiri na mirongo ine n’itanu(8H45) umusirikare wo mu ngabo za Repebulika iharanira Demokarasi ya Congo(FARDC), yinjiye k’ubutaka bw’u Rwanda aciye k’umupaka wa Petite barriere mu karere ka Rubavu afite imbunda atangira kurasa ku baturage n’inzego z’umutekano.



Uyu musirikare wari ufite imbunda yo mu bwoko bwa AK47, wari wageze kuri metero 25 ku butaka bw’u Rwanda, yarashe abapolisi babiri  b’u Rwanda barakomereka, undi mupolisi wari mu kazi amurasa yirwanaho ahita apfa.

RDF iravuga ko yahise ibimenyesha abayobozi b’impande zombi ndetse n’inzego z’umutekano zishinzwe kugenzura imipaka mu biyaga bigari(EJVM), bose bakaba bahise bahagera.

Itangazo rya RDF risoza rivuga ko kugeza ubu umutekano wongeye kugaruka k’umupaka.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: