Diamond Platnmuz yibarutse umwana w’umuhungu

Mu kwezi kwa gatandatu muri uyu mwaka nibwo inkuru ivuga ko mukunzi wa Diamond Platnumz, Tanasha Donna atwite inda y’imvutsi yasakaye nkuko byagaragaye mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaraza ko uyu mwari ukomoka muri Kenya yitegura kwibaruka vuba aha.

Mu mwaka wa 2018 nibwo urukundo rwa Diamond na Tanasha rwamenyekanye ndetse muri icyo gihe Diamond yari yatangaje ko azakora ubukwe tariki 14 Gashyantare 2019 ariko nyuma abwimurira itariki itaramenyekana.
Mu kwezi kwa gatandatu muri uyu mwaka ,ubwo Diamond na Tanasha bari bagiye kugirira ibihe byiza ahitwa Ultra Gossip Lounge I Lavington, umufana yafashe amashusho Tanasha arimo kubyina bihita bigaragara ko uyu mwari yitegura kwibaruka vuba .

Tanasha Donna byagaragara ko agiye kwibaruka umwana wa Diamond
Nkuko umwari wakwirakwije aya mashusho yabitangaje,icyo gihe yavuze ati”uko bigaragara Tanasha atwite inda y’amezi agera kuri arindwi”.

Icyo gihe Ku ruhande rwa Tanasha we nta kintu yatangaje ku bijyanye n’aya makuru yo kuba atwite gusa nyuma gato yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram amagambo agira ati “Igice cyiza ni uko ndi kwitegura umugisha w’ikirenga mu minsi ya vuba. Imana ni nziza.”

Kuri ubu amakuru ahari ni uko muhanzi w’umunya-Tanzania Diamond Platinumz we n’umukunzi we Tanasha Donna bibarutse umwana w’umuhungu, kuri uyu wa 02 Ukwakira 2019.

Diamond yatangaje iyi nkuru nziza yifashishije konti ye ya instagram, aho yashyize ifoto imugaragaza ateruye umwana we w’umuhungu wavutse. Uyu mwana w’umuhungu yavutse ku munsi Diamond yizihizaho isabukuru y’amavuko. Diamond yanditse ati “Isabukuru nziza y’amavuko kuri twembi.”

Nairobi News iravuga ko Diamond na Tanasha bitegura gutangaza amazina y’umwana wabo mu minsi ya vuba. Diamond ukunzwe mu ndirimbo ‘Kanyaga’ asanzwe afite abana batatu yabyaranye n’abagore babiri batandukanye.

Afite abana babiri yabyaranye n’Umunya-Uganda w’umunyamideli Zari Hassan; akagira n’umwanya umwe yabyaranye n’umunyamideli Hamisa Mobetto wo muri Tanzania.
Abyaranye na Tanasha bamaranye umwaka umwe mu munyenga w’urukundo.

Diamond yibarutse umwana wa kane akaba uwa mbere kuri Tanasha. Ku isabukuru ya nyina na Tanasha, Diamond yabahaye impano y’imodoka.
Yanditse avuga ko atabona amagambo avuga ku isabukuru y’aba bombi, arenzaho ko bose abakunda kandi ko ari bo bagore bonyine yakunze kuva yabona izuba. Tanasha ni umukirisitu mu gihe Diamond abarizwa mu idini ya Islam.
Uyu mukobwa usanzwe ari umunyamakuru kuri NRG Radio avuga ko we na Diamond bahagaritse gukora ubukwe muri Gashyantare 2019 kuko bashakaga kumenyana birushijeho. Diamond yinjiye mu mutima wa Tanasha asimbura umukinnyi wa filime, Nick Mutuma bakanyujijeho.

@igicumbinews.co.rw