Kigali: Umwe mu bahanzi bagize Urban Boys yahanutse k’urubyiniro yikubita hasi

Umuhanzi ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys uzwi ku izina rya Nizzo Kaboss yahanutse k’urubyiniro yikubita hasi ubwo bari barimo kuririmba kuri uyu wa Gatandatu Tariki 29 Mata 2024, mu gitaramo cyiswe Baba Experience cyari cyateguwe na Platin wahoze abarizwa mu itsinda rya Dream Boys.

Itsinda Urban Boys ubusanzwe rimeze nk’iryasenyutse gusa muri iki gitaramo nubwo Safi atarahari ariko Humble Jizzo yari yihuje na Nizzo kugirango basusurutse abafana babo. Ubwo bari barimo kuririmba indirimbo Till I die bari kumwe na Riderman ku rubyiniro Nizzo yahanutse ku rubyiniro agwa agaramye amara nk’umunota 1 aryamye hasi nyuma abashinzwe umutekano bamufasha kweguka ahita asubira ku rubyiniro.

Kugeza ubu Nizzo ntaravuga icyatumye yikubita hasi nubwo hari abavuga ko yari yanyweye ibisindisha abandi bagahamya ko byaba byatewe n’uko urubyiniro rwari ruto.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: