Umunyamakuru wa Igicumbi News Niyonizera Moustapha Emmanuel yagize isabukuru

Kuri uyu wa mbere Tariki ya 01 Mata 2024 nibwo Niyonizera Emmanuel uzwi nka Moustapha umunyamakuru wa igicumbinews.co.rw na Igicumbi News Online TV yagize isabukuru. Ni ibirori byabereye mu Karere ka Rulindo Umurenge wa Rukozo ahazwi nko kuri Magaze aho uyu munyamakuru avuka. Byitabiriwe n’abanyeshuri biganye nawe n’inshuti ze zisanzwe, bamwe mu barezi bamwigishije ndetse n’itsinda ry’abanyarwenya ryita Cyafene Comedy basanzwe bakorana bya hafi.

Nshimiyimana Olivier ni umwe mu bitabiriye ibi birori yabwiye igicumbinews.co.rw ko bishimishije kuba yitabiriye ibirori by’umuvandimwe we babanye mu buzima bwo ku ntebe y’ishuri. Ati: “Birakwiye ko twese twajya dutera intambwe nk’abantu bafite icyo baharanira ariko nanone kuba umuvandimwe twaramubonye tumukeneye tukaba inshuti biranejeje rero twese twakabaye duharanira kuba abantu bafite agaciro gakomeye mu buzima tubamo buri munsi”.

Irafasha Jean Paul umwe mu barezi bigishije Emmanuel yavuze ko ashimishwa no kuba umwana yigishije anafata nk’inshuti ye ikomeye arimo gutera imbere. Ati: “Iyo turi mu mu  kazi ni akazi ariko twajya mu buzima busanzwe twese turi abantu dukwiye kuba bamwe kandi tukumva ko ubuzima butarangirira ku ishuri tugomba no kubana neza ibihe byose”.

Niyonizera Emmanuel uzwi nka Moustapha amaze imyaka ibiri ari umunyamakuru wa Igicumbi News uretse kuba yandikira iki kinyamakuru asanzwe anakora mu kiganirop Igicumbi cy’Amakuru gitambuka kuri YouTube Channel ya Igicumbi News Online TV.  Umuryango mugari wa Igicumbi Media Ltd umwifurije isabukuru nziza.




@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: