Rihanna yaririmbye mu bukwe yahembwemo Miliyari 11 Frw

Umuhanzikazi w’Icyamamare ku isi Robyn Fenty uzwi nka Rihanna yaririmbye mu bukwe bwa Anant Ambani, umuhungu ubyarwa n’umukire wa mbere muri Asia, Makesh Ambani ahembwa Miliayari 11 Frw.

Rihanna wakunzwe mu njyana ya R&B aherutse kwibaruka umwana wa Kabiri mu kwa munani ku mwaka ushize yaririmbye muri ibi birori by’akataraboneka byabereye mu buhinde bibanziriza ubukwe bwa Anant n’umukunzi we Radhika Merchant umukobwa nawe ukomoka ku mukire ukomeye mu bijyanye no gucuruza imiti mu Buhinde.

Ikinyamakuru India Today cyatangaje ko uyu muhanzikazi ukorera umuziki we muri Amerika ariko akaba avuka muri Barbados kugirango aririmbe muri ibi birori yishyuwe Miliyoni 9 $ arenga Miliyari 11 Frw.



Abakire bakomeye ku isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ibyamamare muri cinema haba muri Bollywood na Hollywood ndetse n’abanyapolitike bitabiriye ibi birori bizamara iminsi itatu uhereye kuri uyu wa Gatanu kugeza ku cyumweru.

Amafoto yashyizwe hanze n’ibinyamakuru bitandukanye byo mu Buhinde agaragaza umuyobozi wa Meta ifite urubuga rwa Facebook na Instagram, Mark Zuckerberg n’umugore we Priscilla Chan bagera mu buhinde mu mujyi umukire Ambani avukamo wa Jamnagar.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru nabwo umuryango wa Amban watangije ibirori by’iminsi itatu ku baturage b’icyaro akomokamo muri Jamnagar mu burengeraziba bw’u Buhinde mu ntara ya Gujarat.

Uyu muhungu w’umuherwe Anant Amban w’imyaka 28 niwe muyobozi w’itsinda ry’inganda zikomeye za se zihuriye muri Reliance Group Ltd. Byitezweko azakora ubukwe n’umukunzi we Radhika Merchant, ku itariki 29 z’ukwezi kwa karindwi muri uyu mwaka.

Makesh Ambani kugeza ubu niwe wakoresheje ubukwe buhenze mu mateka y’u Buhinde aho muri 2018 ubwo umukobwa we yarongorwaga agashoramo Miliyoni 100 $ arenga Miliyari 120 Frw. Icyo gihe Beyonce niwe waririmbye muri ibyo birori.

Ambani w’imyaka 66 ni umuyobozi mukuru wa Oil-to-Telecoms Geant Reliance Industries, ikigo gikomeye ku isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga ndetse n’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Peteroli gikorera mu bihugu 100. Forbes Magazine ivuga ko ari uwa cumi k’urutonde rw’abaherwe ku isi n’umutungo ungana na Miliyari 116 $. We ubwe yivuga nk’umukire wa mbere ku mugabane wa Aziya.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: