Umuhanzi Igor Mabano yari apfuye Imana ikinga akaboko

Umuhanzi nyarwanda Igor Mabano akoze impanuka, ubwo imodoka yari atwaye yakatiraga iyari imusatiriye, agonga ikamyo arenga umuhanda ariko yaba we n’abo yari atwaye ntawuhasize ubuzima, gusa barakomeretse.

Ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 13 Ukwakira 2019, nibwo Igor Mabano yakoze impanuka mu muhanda wa Huye-Kigali ageze i Kinazi yenda kwinjira mu Karere ka Nyanza.

Igor Mabano wari uvuye gusura abanyeshuri ku ishuri, yavuze ko impanuka yatewe n’imodoka yabitambitse, maze agerageje kuyikwepa asekura ikamyo bituma ahita ata umuhanda imodoka yikuba ku ruhande rwo hirya y’umuhanda.

Igor Mabano yarokotse impanuka y’imodoka

@igicumbinews.co.rw