Umukobwa ushinja umugabo wa Butera Knowless gusambana n’umugore w’umusirikare,urukiko rwategetse ko afungwa by’agateganyo

Ishimwe Clement

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwasomye umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, mu rubanza ruregwamo umukobwa ukekwaho kwiba Ishimwe Clement uyobora inzu ifasha abahanzi ya Kina Music, amafaranga y’u Rwanda hafi miliyoni ebyiri.

Kuri uyu wa Kabiri kimwe no mu iburanisha, Ishimwe Clement ntiyigeze agaragara mu rukiko ubwo rwemezaga ko Mukeshimana akomeza gufungwa by’agateganyo. Uyu mukobwa na we ntiyigeze ahagaragara.
Mu iburanisha riheruka, Umushinjacyaha yavuze ko tariki 30 Kanama 2019 aribwo Ishimwe Clement yatanze ikirego ashinja Mukeshimana kumwiba agatabo ka banki kanditse kuri Studio ya KINA Music, akifashisha sheki imwe akigana umukono we, akabikuza 1 925 000 Frw.

Yakomeje avuga ko Mukeshimana abazwa n’Ubushinjacyaha yemeye ko sheki yari yanditseho amazina ye kandi Ishimwe akavuga ko atigeze ayisinyaho.
Mukeshimana yagize ati “Nari ndi ku Ruyenzi aho nsanzwe ntuye, Ndahiro Eric (baraziranye) arampamagara ambwira ko bafashe Ishimwe asambana n’umugore w’umusirikare bakorana, bityo yanze ko bamushyira hanze abasinyira sheki.”

Yakomeje avuga ko bamusabye ko yajya kubikuza iyi sheki nawe akiboneraho cyane ko nta kazi yari amaze igihe afite. Icyo gihe ngo yagiye kuri banki arayabikuza, ayashyira ba basirikare bamugenera ibihumbi 70 Frw, ahita ataha.

Abo basirikare bavugwa muri uru rubanza bo ntabwo barafatwa ndetse ntibanagarukwaho muri uru rubanza cyane ko ruri mu rukiko rwa gisivili.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Ukwakira 2019, Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwanzuye ko uyu mukobwa akurikiranwa afunze iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe hagikomeje iperereza ngo urubanza rutangire mu mizi.

Ishimwe Clement

Source:Igihe