Ubushakashatsi burerekana ko Coronavirus izamara imyaka 2 yibasira abaturage

Paramedics wearing personal protective equipment carry a patient in a stretcher on to an ambulance as they evacuate residents from a public housing building following the outbreak of the novel coronavirus, at Fu Heng Estate, in Hong Kong, China March 14, 2020. REUTERS/Tyrone Siu TPX IMAGES OF THE DAY - RC2VJF9UFG08

Raporo yakozwe n’itsinda ry’inzobere mu byorezo yagaragaje ko icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi, gishobora gukomeza gukwirakwira byibuze mu yandi mezi ari hagati ya 18 n’imyaka ibiri, ku buryo ishobora kugera kuri 60% kugeza 70% by’abatuye Isi.

Ni itsinda ryasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwitegura ibintu bibi cyane birimo ko Coronavirus ishobora guhindukirana inzego z’ubuzima mu gihe kiri imbere, cyane cyane mu gihe cy’ubukonje.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku ndwara z’ibyorezo (CIDRAP) muri kaminuza ya Minnesota, Mike Osterholm, yabwiye CNN ati “Iki kintu ntabwo kizahagarara kugeza cyanduye abantu 60 kugeza kuri 70%.”

Osterholm amaze imyaka 20 yandika ku bijyanye n’ibyorezo kandi yabaye umujyanama w’abaperezida benshi.

Yanditse raporo ari kumwe na mugenzi we Marc Lipsitch wo mu ishuri ry’ubuzima rusange rya Harvard; Dr. Kristine Moore wahoze akora mu kigo gishinzwe kurwanya no gukumira z’ibyorezo n’umuhanga mu by’amateka John Barry, wanditse igitabo mu 2004 cyitwa “The Great Influenza”, cyavugaga ku bicurane bikomeye byibasiye Isi mu 1918.

Bavuze ko kubera ko Covid-19 ari nshya, nta muntu ufite ubudahangarwa bwihagije ku buryo atayandura.

Bati “Igihe iki cyorezo kizamara kizaba hagati y’amezi 18 kugeza kuri 24, kubera uburyo ubudahangarwa bw’abantu bugenda bwiyongera.”

Ibyo bavuze ariko bitandukanye n’ibyateganywaga n’abandi bahanga nka Institute for Health Metrics and Evaluation (IHME) muri kaminuza ya Washington cyangwa Imperial College London, bavugaga ko impfu zimaze kugaragara muri Amerika n’u Bwongereza byafashije za Guverinoma gushaka igisubizo kuri iki cyorezo.

Imibare igaragaza ko abamaze kwandura Coronavirus hirya no hino ku Isi ari miliyoni 3.3, abamaze gukira ni miliyoni 1.1 naho abitabye Imana ni ibihumbi 234.

@igicumbinews.co.rw