Rwanda: Abashoferi b’amakamyo bakomeje gutuma abandura Coronavirus biyongera cyane

Abantu banduye Coronavirus mu Rwanda bageze kuri 243 nyuma yuko 18 bayisanganywe mu bipimo 1140 byafashwe uyu munsi, mu gihe abamaze gukira bo biyongereyeho batandatu baba 104.

Imibare mishya y’abarwayi ba Coronavirus mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’u Rwanda rurimo igaragaza ko biganjemo abashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka n’abo bakorana.

Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus, Guverinoma y’u Rwanda yafunze utubari, amashuri, insengero, inama n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi ndetse abaturage basabwa kuguma mu ngo zabo mu gihe batagiye gushaka serivisi za ngombwa zirimo guhaha, kwivuza n’izindi. Ni ingamba zigomba kubahirizwa kugeza kuri uyu wa 30 Mata 2020.

Mu bwikorezi bw’ibicuruzwa byambukiranya imipaka, u Rwanda rwashyizeho serivisi yo guhererekanya ibicuruzwa hagati y’amakamyo yinjirira ku mupaka wa Rusumo mu Karere ka Kirehe n’abashoferi babigeza i Kigali.

Uko biri gukorwa, imodoka iraza igaterwa imiti yica Coronavirus, ubundi igahabwa undi mushoferi uyikomezanya, aho yari igiye mu Rwanda, abari bayitwaye bakayitegerereza ku mupaka.

Ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania, hateguwe ahantu hangana na hegitari 4.9 ho guhererekanya ibyo bicuruzwa. Amakamyo 100 ahagereye rimwe ashobora kuhakorera, naho ku munsi umwe amakamyo ari hagati ya 200 na 250 ashobora kuhahererwa serivisi.

Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, nta muntu urashyirwa mu cyumba kivurirwamo indembe cyangwa ngo yitabe Imana.

Ibitaro byita ku barwayi ba COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus kuri ubu biri kubarizwamo abagera ku 139; bose bavurirwa ahantu habugenewe kandi boroherwa.

Minisiteri y’Ubuzima yibukije abaturarwanda gutanga amakuru yerekeranye na Coronavirus kugira ngo abahuye n’uwayanduye bitabweho.

Itangazo ryayo rigira riti ‘‘Umuntu wese wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umurwayi wa Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byayo aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.’’

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kuguma mu rugo, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Umuntu wese ashobora kwipimisha akoresheje telefoni akanda *114# agakurikiza amabwiriza. Ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus asabwa guhamagara telefoni itishyurwa ya 114, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

@igicumbinews.co.rw