Gicumbi: Abantu 79 nibo bamaze kurwara nyuma yo kunywa ubushera

Abantu 79 bari bitabiriye ibirori byo kwerekana urugori(Umukobwa wari wagiye kwereka se umwana yibarutse), bararembye kubera kunywa ubushera bikekwa ko bwari buteguranye umwanda.

Ni ibirori byari byabaye ku wa Gatandatu Tariki ya 07 ukwakira 2023, bibera mu Mudugudu wa Gitoma, Akagari ka Rebero, mu Murenge wa Ruvune, mu Karere ka Gicumbi, Mushumba Faustin, niwe wakiriye abashyitsi bazimanirwa ubushera nyuma bwaje kubagwa nabi bamwe bajya kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Ruvune abarembye cyane barimo na ny’ir’urugo boherezwa ku bitaro bikuru bya Byumba kugirango bakomeze kuvurwa byisumbuyeho.

Umwe mu baturage baganiriye na Igicumbi News yavuze ko urugo rwari rwasuwe ari abarikore bakaba bari bakirije abashyitsi ibyo kunywa birimo Fanta n’ubushera bwaje kubagwa nabi.




Ati: “Rwose ibyabaye byabaye agahumamunwa pe!, yewe ahubwo n’ubungubu benshi bajyanywe mu bitaro mu buryo bukomeye. Ni mu muryango w’abapantekote nta nzoga banywa rero zari ziriyo bamwe babahaye Fanta abandi babaha ubushera ariko bigeze saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ikibazo nibwo cyatangiye abantu batangira gucibwamo.”

Uyu muturage yakomeje avuga ko uko amasaha yicumaga ariko abacibwamo nabo bakomeje kwiyongera maze abambere batangira kujya kwivuza kwa muganga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruvune, Beningoma Oscar yabwiye Igicumbi News ko bakusanyije amakuru y’ibanze akerekana ko uburwayi bw’aba bantu bufitanye isano n’ibirori bari bitabiriye.

Ati: “Ni umusaza witwa Mushumba Faustin, umwana we w’umukobwa yari yaje aje kwerekana urugori ubwo hari abantu batumiwe muri ubwo bukwe,  ubwo ejo mu gitondo nibwo abantu batangiye kujya ku kigo nderabuzima ariko buri wese yazaga ku giti cye. Rero twaje gukusanya ibyo bimenyetso byose dusanga bihuriye kuri ubwo bukwe  kuko abantu benshi bamwe badusobanuriye ko bitabiriye ubwo bukwe koko akaba ariho bafatirwa.”




Ubuyobozi bw’umurenge wa Ruvune bwahumurije abaturage buvuga ko hari icyizere cy’uko abarwaye bose bazoroherwa, busaba ko abategura ibinyobwa n’amafunguro bagomba kubigirira isuku.

Andi makuru Igicumbi News yamenye avuga ko umuryango wose wari wasuwe urembye harimo n’umukobwa wari waje kwerekana urugori, hari n’abavuga ko hari abataranyweye k’ubushera nabo barwaye.

Kugeza ubu ntiharamenyekana niba abanyweye ubushera bakarwara byaba byaratewe n’umwanda. Ni ikibazo kimaze iminsi kigaragara mu turere dutandukanye tw’igihugu aho inzego z’ubuzima kenshi zagiye zivuga ko biterwa no kubutegura nabi gusa hari bamwe mu baturage batanga amakuru ataremejwe n’urwego urwari rwose avuga ko ubwo ubushera buba bwahumanyijwe.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: