Nyagatare: Umunyeshuri 1 yitabye Imana abandi barenga 150 bararembye

Kuva ku wa Gatanu w’iki cyumweru dusoje, Tariki 22 Werurwe 2024, muri bimwe mu bigo by’amashuri bitandukanye biherereye mu murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare humvikanye inkuru y’abanyeshuri barenga 165 barwariye icyarimwe harakekwa ko byatewe n’amata banyweye muri gahunda yo kubagaburira ku ishuri n’ubwo ubuyobozi bw’Akarere bwo buvuga ko icyabiteye kitaramenyekana. Gusa buremeza ko umwana umwe yamaze kwitaba Imana.

Umwe mu baturage ufite abana barwaye yabwiye igicumbinews.co.rw ko bakeka ko ubu burwayi bwaba bwaratewe n’amata abanyeshuri banywereye ku bigo bigaho muri gahunda yashyizweho na Leta yo kurwanya igwingira mu banyeshuri ndetse n’izindi ndwara zikomoka ku kutabona indyo yuzuye. Ati: “Abana banyweye amata, amata abagwa nabi bararwara na n’ubungubu Ntabwo bari bakira”.

Amakuru Igicumbinews.co.rw ifite avuga ko abana barwaye bahise batangira kujyanwa kwa muganga ariko ntabwo bose barwariye umunsi umwe kuko ngo bamwe bafashwe ku wa Kane abandi ku wa gatanu birakomeza bigera ku wa Gatandatu muri iki  cyumweru dosoje.



Bamwe muri bo biga mu bigo birimo Groupe Scolaire Cyonyo , Groupe Scolaire Mirama , Groupe Scolaire Gakirage, Groupe Scolaire Bushoga na Groupe Scolaire Kiboga byo mu Murenge wa Nyagatare, bagaragaje ibimenyetso bahuriyeho birimo umuriro, gucibwamo no kuruka.

Kuri iki  cyumweru Tariki 24 Werurwe 2024, umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen yabwiye igicumbinews.co.rw ko hataremenyekana icyabiteye. Avuga ko abavuga ko byatewe n’amata ayo makuru ari ibihuha “Kuko mu bigo birenga 150 bihabwa ayo amata ntakuntu harwaramo abanyeshuri bo mu bigo birindwi gusa”. Yungamo ati: “Hari umwana wapfuye ariko tutakwemeza ko binafitanye isano!. Niwe twamenye kandi hari igihe byaba byatewe n’urundi rupfu n’ubundi rwari bube”.

Hari amakuru bamwe mu babyeyi barimo gukwirakwiza bavuga ko haba hitabye Imana abana 6 ariko umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare yakomeje abwira igicumbinews.co.rw  ko ibyo ari ibihuha “Abaturage batagomba guha agaciro”.

Umuyobozi w’Akarere yakomeje atanga ubutumwa avuga ko ababyeyi batagomba guterwa impungenge n’uko abana barwaye kuko barakomeza kuvurwa  kugira ngo bakire. Gusa ngo abarakomeza kugira iz’indi mpamvu bagana ibigonderabuzima bibegereye na bo bakavurwa. 

Ubuyobozi bw’akarere buravuga ko igisubizo nyacyo ku cyateye ubu burwayi kizava mu bizamini byafashwe aba bana ndetse n’ikindi kizamini cy’amata banyweyeho byoherejwe muri Laboratwari i Kigali. Abanyeshuri bamwe barwariye ku Bitaro bya Nyagatare abandi barwariye mu bigo nderabuzima bitandukanye byo mu karere ka Nyagatare.



Évariste NSENGIMANA/ Igicumbi News Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: