Rwanda: Uyu munsi habonetse abanduye Coronavirus 6

Abantu batanu bakize Coronavirus kuri uyu wa Gatanu mu gihe batandatu basanganywe ubwandu mu bipimo 1365 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura iki cyorezo mu Rwanda ugera kuri 249.

Umubare w’abamaze gusanganwa Coronavirus kuva umurwayi wa mbere abonetse mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, ni 249 barimo ‘batandatu bashya’ babonetse mu bipimo byafashwe kuri uyu wa 1 Gicurasi 2020.

Muribo abagera ku 109 bamaze gukira barimo ‘batanu bashya’ basezerewe uyu munsi. Kugeza ubu abarwayi 140 ni bo bakiri kwitabwaho mu bitaro ndetse bari kuvurirwa ahabugenewe.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rivuga ko abasanganywe ubwandu biganjemo abakora mu bijyanye n’ubwikorezi cyane ‘mu batwara amakamyo yambukiranya imipaka n’abo bakorana’.

Minisante yibukije abaturage gutanga amakuru ku wo bazi yahuye n’uwanduye Coronavirus kugira ngo yitabweho bikwiye.

Yagize iti ‘‘Umuntu wese wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umurwayi wa Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byayo aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.’’

Mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Mata igamije kwiga ku cyorezo cya COVID-19 n’ingamba zari zimaze iminsi 40 zo gukomeza kukirwanya ngo kidakwira mu gihugu hose, hanzuwe ko hari ibikorwa bizasubukurwa.

Mu nzego zizasubukura imirimo guhera ku wa 4 Gicurasi 2020, harimo amasoko azafungura ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% by’abacuruzi bemerewe kuyakoreramo, inganda n’imirimo y’ubwubatsi bizakora ariko hifashishwe abakozi b’ingenzi ndetse na hoteli na restaurants bikore kugeza saa Moya z’ijoro.

Guverinoma yemeje kandi ko gahunda yo gupima abantu izakomeza mu gihugu hose, ndetse ko udupfukamunwa tugomba kwambarwa igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi naho serivisi zemerewe kongera gukora zikubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kuguma mu rugo, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

@igicumbinews.co.rw