Rwanda: Hagiye kugwa imvura nyinshi mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gashyantare

Mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gashyantare 2024 (kuva tariki ya 11 kugeza tariki ya 20), Ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 20 na 160 niyo iteganyijwe kugwa mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu bice byose by’igihugu (ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 10 na 70). Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’iminsi itatu (3) n’iminsi irindwi (7).

Iminsi iteganyijwemo imvura yisumbuyeho ni tariki ya 14, 15, 16, 17,18 na 19 mu bice by’Uburengerazuba n’Amajyepfo na taliki ya 14, 16 na 17 mu bindi bice by’igihugu.

Imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga riherereye mu gice cy’epfo cy’Isi ariko rikajya rizamuka gake mu gice cy’Amajyepfo y’Uburengerazuba bw’Igihugu hamwe n’imiterere ya buri hantu.
@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author