Umuyobozi wa Kicukiro uherutse kwemerera Perezida Kagame ko yarangaye yakuweho

Itangazo ryavuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe ku gicamunsi cyo kuri wa Gatanu Tarki 31 Werurwe 2023, rivuga ko Hashingiwe ku biteganywa n’itegeko no 22 ryo muri 2019 rigenga umujyi wa Kugali cyane cyane mu ngingo yaryo ya 40, Mutsinzi Antoine yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro asimbuye Umutesi Solange wari warahawe izi nshingano mu mwaka wa 2020.

Kuri uyu wa Kabari Tariki 28 Werurwe 2023, ubwo Perezida Kagame yasozaga Itorero ry’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari, yavuze ku nzu yabonye isa n’ititabwaho nyuma yo kuhanyura inshuro zitandukanye akayereka n’abayobozi barimo Umutesi solange ariko ntihagire igikorwa.

Icyo gihe Solange yamereye Perezida Kagame ko yarangaye mu ku gukemura iki kibazo abisabira imbabazi ariko umukuru w’igihugu amubwira ko imbabazi atarizo zakemura ikibazo, amubaza impamvu yamweretse ibyo agomba gukemura ntabikore ariko agatinyuka kuryama agasinzira akaba ikiri umuyobozi. Undi abura icyo asubiza.



Perezida Kagame yakomeje kwibaza impamvu  buri gihe abayobozi bavuga ko barangaye , abasaba ko bagomba guhindura imikorere.

Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe kandi  rivuga ko Ann Monique Huss yagizwe umuyobozi wungirije mu karere ka Kicukiro.

Mutsinze Antoine wagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, yari asanzwe ari umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: